RFL
Kigali

PGGSS8: Young Grace yahishuye icyari kihishe inyuma y’imbaraga yakoresheje mu gitaramo cy’i Rubavu –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/07/2018 8:56
1


Mu mpera z’icyumweru gishize mu karere ka Rubavu habereye igitaramo cya PGGSS8 cya kane akaba ari igitaramo kibanziriza icya nyuma kizabera i Kigali tariki 15 Nyakanga 2018. Nyuma y’iki gitaramo Young Grace yatangaje icyari kihishe inyuma y’imbaraga yakoresheje muri iki gitaramo yitwayemo neza cyane.



Ubwo yaganiraga n'abanyamakuru nyuma y’igitaramo cy’ i Rubavu Young Grace yatangaje ko imbaraga nyinshi yakoreshaga hari byinshi zavagaho; kimwe ngo ni ukuba yuburaga amaso akabona umuryango we ndetse n’amagambo yihariye ababyeyi be bamubwiye mbere y'uko ava mu rugo ngo yerekeze mu gitaramo.

Young Grace yagize ati”Nishimiye kuririmbira mu rugo nk'umuntu uje kubereka ibyo nagezeho nishimiye kubona ndirimbira urungano rwanjye abana twakuranye abana twiganye mama na papa wanjye bari bahari iyo navugaga amaboko hejuru nkabona mama na papa bashyize hejuru numvaga ngize imbaraga nyinshi cyane.”

Young GraceYoung Grace i Rubavu

Young Grace yabajijwe ijambo ababyeyi be bamubwiye mbere y'uko ajya ku rubyiniro nuko ati”Njya kuva mu rugo njya kuri Hotel aho abandi bahanzi bari bari, mama wanjye yambwiye ngo humura mwana wanjye ngufatiye iry’iburyo, ndi ku rubyiniro iryo jambo ryankomeje ni cyo kintu nibukaga iyo nabaga ndi ku rubyiniro navugaga nti ubwo umubyeyi wanjye amfatiye iry’iburyo mfite imbaraga kandi ndashoboye.”

Nyuma y’iki gitaramo barakomereza mu mujyi wa Kigali aha Young Grace akaba yasabye abafana kuzaza kumushyigikira bakamufasha gutwara igikombe nk'uko yabitangarije abanyamakuru.

REBA HANO IBYO YOUNG GRACE YATANGARIJE ABANYAMAKURU NYUMA Y'IGITARAMO CY'I RUBAVU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • doriane5 years ago
    wow I love u baby girl swaga zawe Ni Og ndakurahiye nkunda ukuntu usubiza itangazamakuru





Inyarwanda BACKGROUND