Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018 ni bwo mu mujyi wa Kigali habaga igitaramo cya nyuma cya Primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro yayo ya munani, igikombe cya PGSS8 kikaba cyegukanywe na Bruce Melody mu gihe Uncle Austin we yaje ku mwanya wa kane n'ubwo we ahamya ko yibwe.
Mbere gato ko bajya gutangaza uwegukanye gikombe cya PGGSS8 Uncle Austin yari amaze gutangariza Inyarwanda.com ko ashaka umwanya mwiza, bivuze umwanya uri imbere y'uwa kane. Nyuma y'uko abaye uwa kane Uncle Austin yatangarije Inyarwanda.com ko yibwe rwose ku buryo n'abafana babibonye ndetse bakanabiririmba.
Uncle Austin ntiyishimiye kuba uwa kane n'ubwo yirinze gutangaza umwanya wa nyawo yifuzaga
Uncle Austin yavuze ko agomba kwakira ibyavuye mu irushanwa n'ubwo abizi ko yibwe aha yabajijwe niba nta gitekerezo afite cyo kuba yatanga ikirego nk'umuhanzi uzi neza ko yibwe, abwira umunyamakuru ko ubuzima bukomeza bityo akaba ategereje iby'ubutaha. Uyu mugabo yashimiye abakunzi ba muzika aho yanyuze hose ariko yongera gusaba ab'i Huye kuba ubutaha bamufana dore ko igitaramo cyaho kiri mu byo yagizemo abafana bake.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UNCLE AUSTIN
TANGA IGITECYEREZO