RFL
Kigali

PGGSS8: Uncle Austin yatangaje ko yibwe ku buryo byagaragariye n'abafana-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/07/2018 11:46
4


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018 ni bwo mu mujyi wa Kigali habaga igitaramo cya nyuma cya Primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro yayo ya munani, igikombe cya PGSS8 kikaba cyegukanywe na Bruce Melody mu gihe Uncle Austin we yaje ku mwanya wa kane n'ubwo we ahamya ko yibwe.



Mbere gato ko bajya gutangaza uwegukanye gikombe cya PGGSS8 Uncle Austin yari amaze gutangariza Inyarwanda.com ko ashaka umwanya mwiza, bivuze umwanya uri imbere y'uwa kane. Nyuma y'uko abaye uwa kane Uncle Austin yatangarije Inyarwanda.com ko yibwe rwose ku buryo n'abafana babibonye ndetse bakanabiririmba.

Uncle Austin

Uncle Austin ntiyishimiye kuba uwa kane n'ubwo yirinze gutangaza umwanya wa nyawo yifuzaga

Uncle Austin yavuze ko agomba kwakira ibyavuye mu irushanwa n'ubwo abizi ko yibwe aha yabajijwe niba nta gitekerezo afite cyo kuba yatanga ikirego nk'umuhanzi uzi neza ko yibwe, abwira umunyamakuru ko ubuzima bukomeza bityo akaba ategereje iby'ubutaha. Uyu mugabo yashimiye abakunzi ba muzika aho yanyuze hose ariko yongera gusaba ab'i Huye kuba ubutaha bamufana dore ko igitaramo cyaho kiri mu byo yagizemo abafana bake.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UNCLE AUSTIN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mam5 years ago
    iki kigabo buri gihe kirirwa kirira kiburana wagiye wemera ko watsinzwe nuwo ko utari uwukwiye
  • olivier5 years ago
    sha ahubw ashime imana uyu mujama ndaq ahubw bamwibiye sibanga
  • Observer5 years ago
    Sha wallah nizere ko ibi atabivuze.Ahubwo nashimire Imana.Njye rwose nshimiye kariya ka nama nkemurampaka.Ni abahanga batuje.Ahubwo abahanzi bacu hari rigihe bishyira aho batari.PGGSS8 yarandyoheye ubwo yabaye ngufi bikabije
  • jona5 years ago
    uwabihakana ko atibwe yaba adushakaho amahane rwose





Inyarwanda BACKGROUND