RFL
Kigali

PGGSS8: Uncle Austin yahishuye ukuntu yaririmbiye i Kigali amaze kunywa ibinini -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/07/2018 11:32
0


Uncle Austin ni umwe mu bahanzi bitabiriye irushanwa rya PGGSS8 yabaga ku nshuro ya munani. Uyu yaje no kuba uwa kane muri iri rushanwa yari yitabiriye bwa mbere icyakora ubwo igitaramo cya nyuma cy'iri rushanwa cyabaga uyu muhanzi waranzwe n'uburwayi bwagiye bumuzonga nabwo yagiye ku rubyiniro amaze kunywa ibinini.



Aganira n'umunyamakuru wa Inyarwanda Uncle Austin yabwiye umunyamakuru ko mu by'ukuri hari aho yagiye aririmba akitwara neza harimo Gicumbi Rubavu ndetse na Kigali aha Huye ikaba ariko gace kamugoye. uyu muhanzi yavuze ko mu ngorane yahuye nazo harimo kurwaragurika muri iri rushanwa kugeza ubwo ku munsi wa nyuma w'iri rushanwa nabwo yagiye ku rubyiniro arwaye, cyane ko yari amaze kurya ibinini bitatu mu minota mike.

Uncle Austin wishimiye cyane kuba abafana baritabiriye igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star bishyuye yatangaje ko hari ibyo asanga byahindurwa aha we akaba asanga uburyo abahanzi batorwamo bwahinduka abahanzi bakunzwe bose bakabasha kwitabira hatitawe ngo ibyiciro atanga ingero ati "niba hari abahanzi icumi bakora R&B bakunzwe bajyemo niba abakobwa aribo bakunzwe bajyemo hatabayeho ibyiciro..."

Uncle AustinUncle Austin ati" Namiraguraga ibinini..."

Uyu muhanzi ubwo yari abajijwe ikibazo cy'abantu bakunze kujya impaka ngo PGGSS irangire cyangwa ihinduke bikomeye uyu muhanzi yatangaje ko nta kintu na kimwe yasubiza kuri iki kibazo. Gusa ikintu yungukiye cyangwa yigiye muri iri rushanwa ni uko  hari ahantu yajyaga kuririmbira atahaherutse bityo akaba yagira uguhitamo kutari ko ku ndirimbo azakoresha muri ibyo bitaramo ariko ibyo we yita amakosa ngo yarabikosoye cyane.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UNCLE AUSTIN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND