RFL
Kigali

PGGSS8:Christopher yatangaje ko igikombe ari kucyegukana ku kigero cya 70%-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/06/2018 10:00
0


Muri iyi minsi abahanzi bahatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani bari mu bitaramo byo kwiyegereza abafana ndetse no guhanganira igikombe binyuze mu bitaramo, nyuma y’igitaramo cya gatatu cy’iri rushanwa cyabereye i Huye Christopher yatangaje ko igikombe asanga ari kugenda acyegukana ku kigero cya 70%.



Ibi Christopher yabitangaje nyuma y’igitaramo cy’i Huye aho yari yatomboye kubanza ku rubyiniro icyakora nubwo yabanje ku rubyiniro uyu muhanzi yitwaye neza cyane ko yarushije benshi abafana, ibitamenyerewe muri iri rushanwa ku muhanzi wabanje ku rubyiniro. Uyu muhanzi akiva ku rubyiniro yabajijwe na Inyarwanda uko yabonye igitaramo cy’i Huye, aha Christopher akaba yarabwiye umunyamakuru ko icyamugoye ari uko yatomboye kubanza ku rubyiniro.

REBA HANO UKO CHRISTOPHER YITWAYE MU GITARAMO CY’I HUYE


ChristopherChristopher mu gitaramo cy'i Huye

Uyu muhanzi yavuze ko yahuye n’akaga ko kubanza ku rubyiniro ariko mu by’ukuri ashimira Imana ukuntu yamufashije akitwara neza imbere y’abafana i Huye, usibye iki ariko Christopher yasabye abakunzi ba muzika bo mu karere ka Rubavu kwitegura cyane ko yabateguriye ibintu byinshi kandi yizeye ko azabashimisha. Uyu muhanzi yatangaje ko ku bwe igikombe gishobora gutangirwa i Rubavu bitewe n’abafana bityo abasaba kuzamuba hafi.

Christopher yabajijwe n’umunyamakuru aho asanga icyizere cyo kwegukana irushanwa rya PGGSS8 kigeze, aha uyu muhanzi yagize ati” Icyizere cyo kwegukana igikombe kiri kugenda kigera kuri mirongo irindwi ku ijana (70%)”.

REBA HANO IBYO CHRISTOPHER YATANGAJE NYUMA Y’IGITARAMO CY’I HUYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND