RFL
Kigali

MU MAFOTO:Ihere ijisho uko byari bimeze i Huye mu gitaramo cya PGGSS8 cyitabiriwe n'abantu uruvunganzoka

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:16/06/2018 16:34
4


Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star Season ya 8 rirarimbanyije. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kamena 2018 habaye Roadshow ya gatatu yabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu mujyi wa Huye. Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi cyane ndetse wanyuzagamo amaso ukabonamo n'abanyamahanga batari bacye.



Iki gitaramo cyabereye i Huye ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda. Ni igitaramo cyabaye nyuma y'icyabereye i Gicumbi n'i Musanze. Abahanzi 10 bahatanira PGGSS8 ni: Mico The Best, Uncle Austin, Jay C, Khalfan, Young Grace, Queen Cha, Bruce Melody, Just Family, Christopher ndetse n’itsinda rya Active. Uzegukana PGGSS8 azaba ari uwatowe n’abagize akanama nkemurampaka, akazahembwa 20,000,000 Frw mu gihe uzatorwa n'abafana ku bwinshi we azahembwa amafaranga y’u Rwanda 15,000,000Frw.

PGGSS8 Huye

Igitaramo cy'i Huye cyitabiriwe cyane,....n'abanyamahanga barahari

Abahanzi bose uko ari 10 bari guhatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya 8 (PGGSS8), buri umwe yagiye i Huye yiteguye gushimisha abakunzi b'umuziki we. Ni nako byagenze dore ko buri umwe yakoze iyo bwabaga agashimira abafana bitabiriye iki gitaramo. Abafana bizihiwe, gusa nk'ibisanzwe mu irushanwa, si ko abahanzi bose bishimiwe kimwe ahubwo harimo abishimiwe cyane ndetse n'abishimiwe n'abantu bacye cyane. Abashyushyarugamba muri iki gitaramo bari; MC Sylvie ndetse na MC Buryohe. Ku rubyiniro habanjeho Sebeya Band, yateguriye abahanzi inzira ndetse inabafasha kuririmba mu buryo bwa Live.

PGGSS8 Huye

MC Sylvie na MC Buryohe ubwo bashyushyaga abantu

Umuhanzi Christopher mu ndirimbo ye Ijuru rito ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro, abantu bamufasha cyane kuririmba, aho wabonaga bazi neza indirimbo ze. Abantu bose bari barimo gusakuza cyane bavuga bati “Ni Wowe!” ndetse ntibanatumaga avuga ibyo yashakaga kubabwira, ibintu byagaragaje ko yishimiwe cyane. Yakurikijeho indirimbo ye ‘Hari munsi’ ivumbi riba ryinshi cyane ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda ahabereye iki gitaramo. 

Christopher

Christopher ni we wabanje kuri stage

Christopher

Ubwo Christopher yari ari kuri stage, ivumbi ryatumutse,...yishimiwe cyane

Christopher

Aba bafana bati,...igikombe ni icya Christopher

Nyuma ya Christopher watangiye neza cyane, hakurikiyeyo Ambasaderi Jay C nawe winjiriye mu ndirimbo ye ‘Sibo Mana’ ariko wabonaga bigoye cyane kuko ntabwo abafana bamufashije muri iyi ndirimbo ngo baririmbane nawe. Birashoboka cyane ko iyi ndirimbo batari bayizi cyangwa se akaba nta bafana benshi yari ahafite.

Jay C

Ambasaderi Jay C kuri stage i Huye

PGGSS8PGGSS8

Abagize akanama nkemurampaka baba bakurikiranye igitaramo umunota ku wundi

Abagize akanama nkemurampaka basabye abari muri iki gitaramo kugabanya gutera ivumbi, ibintu bitaje koroha cyane kuko kubuza abafana gusimbuka (Ni byo byatumaga ivumbi ritumuka) kubera umuhanzi bishimiye, ari ibintu bitoroshye. Ntabwo ubu busabe bwubahirijwe kuko buri uko hageragaho umuhanzi bakunze cyane, basimbukaga ivumbi rugatumuka.

Saa 14:38: Ni bwo umuhanzi wa 3 yageze ku rubyiniro, uwo akaba ari Mico The Best winjiriye mu mbyino acurangirwa mu buryo bwa gihanga cyane. Yasusurukije abantu barishima cyane agira ati “Ubu butaka ndabwubaha cyane kuko ni ku ivuko.” Yahise akurikizaho akantu gashimishije yumvisha abakunzi be ko abakora Afro Beat nabo bajya babasha kurapa. Mu ndirimbo ye ‘Arashotorana’ yafashijwe n’abatari bake kuyiririmba, banazamura amaboko hejuru. 

Mico The Best

Mico The Best wari ufite n’ababyinnyi ku rubyiniro, yakurikijeho indirimbo Care izwi na benshi. Ni indirimbo yakoranye na King James. Ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo, abantu batari bacye bari muri iki gitaramo bamufashije kuyiririmba bamwereka ko bamwishimiye cyane. Kamwe mu dukoryo Mico The Best yazanye ku rubyiniro yifashishije ababyinnyi be, ni uko bari bafite inyuguti zigize izina rye 'MICO'.

Mico The BestMico The Best

Mico The Best yishimiwe n'abafana b'umuziki batuye i Huye

MC Sylvie yibukije abari i Huye bose muri iki gitaramo ko bagana ahari ibirango bya Primus Guma Guma Super Star bagafata icyo kunywa ndetse bakirinda kujugunya agafuniko kuko karimo kode yahesha igikombe umuhanzi bafana.

Saa 14:52: Ni bwo umuhanzi wa kane yageze ku rubyiniro, uwo ni umuraperi Khalfan winjiriye mu ndirimbo ‘Love’ yakoranye na Marina. Nyuma ya Love yakoranye na Marina, Khalfan yakurikijeho ‘Nabimenye Ugiye’ yakoranye na Active.

PGGSS8

Khalfan kuri stage i Huye

PGGSS8PGGSS8

Ni uku byari bimeze mu bafana ubwo Khalfan yari ari kuri stage

Saa 15:05 Ni bwo Bruce Melody yageze ku rubyiniro mu ndirimbo ye ‘Ndakwanga’ muri bwa buryo bwe, abanza gukubita akaringushyo. Abantu bose mu kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda bahise basimbuka, rya vumbi abagize akanama nkemurampaka banze ko ryongera gutumurwa riratumurwa karahava. Abantu benshi cyane basimbutse cyane, ikintu cyagaragaje ko Bruce Melody akunzwe bidasubirwaho i Huye ndetse bitanagibwaho impaka n’umuntu uwo ari we wese.

Bamugaragarije ko bamwishimiye bazamura imyenda hejuru. Akirangiza 'Ndakwanga' Bruce Melody yahise agira ati: "Navuye i Kigali nshaka igikombe. Nta muntu n’umwe nshaka ko tuza kugirana ikibazo ku gikombe rwose bambabarire.” Yahise aririmba inyikirizo ya 'Nta Kibazo' yakoranye na Urban Boys na Riderman.

PGGSS8

Bruce Melody i Huye mu gitaramo cya gatatu cya PGGSS8

Yakurikijeho ‘Ndumiwe’ nayo yafashijwemo n’abantu hafi ya bose bari muri iki gitaramo, nuko bafatanya kuyiririmba. Abafana banyuzwe bigaragara mu buryo bwose. Bruce Melody yibukije abantu ko umubare wo kumutoreraho ari 2 maze abasaba ko basimbuka bagasusuruka. Bahise babikora nk'uko abibasabye, ivumbi ritumuka ari ryose.

Bruce MelodyPGGSS8Bruce Melody

Ni uku byari bimeze mu bafana ubwo Bruce Melody yari ari kuri stage

Saa 15:15: Itsinda ry’abasore batatu ba Just Family bageze ku rubyiniro. Binjiye bacurangirwa banabyina. Babwiye abari i Huye ko babizi ko batajya bemera ariko ubu ngo baje kubemeza, ibi babikoze hagati mu njyana, aho babanje guhagarika abacuranzi babanza kuvuga ibyo maze bahita baririmba indirimbo yabo ‘Bakubwire’.  Niba ari ukuba abantu batazi iyi ndirimbo cyangwa se aba basore bakaba batishimiwe, ntiwamenya kuko wabonaga rwose abafana batarimo kubafasha kuyiririmba. Just Family basabye abantu ko bafatanya gusimbuka banababwira ko uko bigenda kose bari bubafane. Bakurikijeho ‘Mureke Agende’ bakoranye na Dream Boys.

Just Family

Just Family mu gitaramo cya PGGSS8 i Huye

Just Family

Just Family

Abafana,..... hano Just Family bari bari ku rubyiniro

Saa 15:27: Uncle Austin ni bwo yageze ku rubyiniro. Yinjiye aririmba uduce tumwe tw’indirimbo agiye arimo. Yashimishije abantu ubwo yavugaga ‘Wazaaaa…’ akantu kuri Kiss FM bakoresha mu irushanwa abantu bahamagaramo bakarushanwa kuvuga ‘Wazaaaa…’. Uncle Austin yahereye ku ndirimbo ‘Ndamuhamagara’ yakoranye na Tom Close. Yakurikijeho indirimbo ‘Ibihe Byose’. Abantu wabonaga bari kumufasha kuyiririmba ndetse yazamuye n’akavumbi kadakanganye hagati. Yabajije abari muri iki gitaramo niba hari uwiteguye gutsindira ingofero ye. Yabonetse maze aranamuririmbira.

PGGSS8PGGSS8PGGSS8

Uncle Austin i Huye mu gitaramo cy'ishiraniro cya PGGSS8

Saa 15:40: Umuraperikazi Young Grace ni bwo yageze ku rubyiniro. Yari mu mwambaro ufite amabara ajya gusa n’aya gisirikare. Yinjiriye mu ndirimbo ye ‘Hello Boss’ muri bwa buryo bwe bwiza bwo kurapa ndetse abantu benshi bamufashije kuririmba.

Young GraceYoung GraceYoung GraceYoung Grace

Young Grace i Huye mu irushanwa rishakishwamo umuhanzi ukunzwe mu gihugu

Saa 15:50: Umukobwa winjiye neza cyane ku rubyiniro ku mwanya wa cyenda ni Queen Cha, wageze ku rubyiniro Saa cyenda n'iminota 50. Yinjiye mu buryo bw’imbyino anacurangirwa neza. Abantu batangiye kuzamura amaboko ataranaririmba indirimbo ya mbere. Queen Cha wari wambaye imyenda y'umukara, yahereye ku ndirimbo ye ‘Isiri’ benshi bamugaragariza ko bayizi ndetse bahise banamufasha kuyiririmba banasimbuka gahoro gahoro.

Queen Cha

Queen Cha mu gitaramo cya PGGSS8 cyabereye i Huye

Nyuma y’indirimbo ‘Isiri’, Queen Cha wari ufite n’ababyinnyi b’abahanga yanyuzagamo nawe akabyinana nabo. Yakurikijeho indirimbo ‘Umwe Rukumbi’ yakoranye n’umuraperi  Riderman. Mu buryo buhora butangaza cyane abantu, iyo ageze ku gitero cya Riderman uburyo aharapa, yongeye arabikora n'i Huye abantu barasimbuka bamufasha kuyiririmba. Iyi ndirimbo ye wabonaga abafana b'i Huye bayizi cyane.

PGGSS8PGGSS8 HuyeQueen Cha

Queen Cha hamwe n'abanyinnyi be mu gitaramo cyabereye i Huye

Saa 16:03: Abahanzi bagiye ku rubyiniro ku mwanya wa cumi ari nabo basoje igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star ya 8 cyabereye i Huye, nta bandi ni abasore batatu bamaze kumenyekana cyane mu muziki wo mu Rwanda, abasore bihariye mu mibyinire yabo, abo nta bandi ni Active. Bahereye ku ndirimbo yabo ‘Aisha’ muri ya majwi yabo y’umwimerere nk’uko iri rushanwa mu buryo bwose riri kuba mu muziki w’umwimerere nyine. Babyinnye binezeza cyane abafana, akavumbi karatumuka.

Active

Abasore bagize Active mu gitaramo cyabereye i Huye

Baririmbye agace gato ko kuri ‘Go Mama’ abantu babafasha gukomeza. Babaye nk’abagiye kuririmba ‘Bape’ bakoranye na DJ Marnaud bitewe n’uburyo batangiye, ariko si yo bari bagiye kuririmba, ahubwo bahise bakomeza baririmba ‘Udukoryo’ indirimbo izwi n’abatari bake bari i Huye muri iki gitaramo ndetse banabafashije kuyiririmba. Mu kuririmba bo bajyanaga no kubyina, bakabihuza bikaba byiza kurushaho. Aba bahungu kuri Stage baba baguruka gufata ifoto bari kumwe ni ikibazo.

Ku isaha ya Saa 16:15 ni bwo itsinda rya Active ryavuye ku rubyiniro ari naryo ryasoje igitaramo cya PGGSS8 cyabereye i Huye. Abashyushyarugamba bashimiye cyane abafana, Sebeya Band, abagize akanama nkemurampaka, abitabiriye igitaramo bose batibagiwe na DJ Ira wavangavangaga imiziki. Udushya tunyuranye twabereye muri iki gitaramo ndetse n'uko buri muhanzi yakiriye iki gitaramo, turabibagezaho mu kanya na cyane ko Inyarwanda.com twari tuhababereye gatanu kuri gatanu.

PGGSS8PGGSS8PGGSS8PGGSS8PGGSS8 Huye

Igitaramo cya PGGSS8 cyabereye i Huye cyitabiriwe cyane

PGGSS8

Janvier Iyamuremye (ibumoso) umunyamakuru wa Inyarwanda.com ari mu kazi afata amashusho, inyuma ye hari abazungu banyuzwe cyane n'umuziki w'abanyarwanda mu gitaramo kizira icyaka

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    gmagumarubavu
  • Dieugo5 years ago
    Cristopfer uyumwak nuwawe abasigaye bakure yamaso
  • Karongi5 years ago
    Bruce melody ntago akwiriye guhangana naba christofa pe igitangaza ni no 1
  • Nshimiyimana Eric5 years ago
    Bruce melody niwe ukwiye gutwara pggsss8 kuko njye mbona ntawumurusha muri bariya bahanganye .





Inyarwanda BACKGROUND