RFL
Kigali

PGGSS8: Khalfan yahishuye agaciro k’imikufi ihenze yaririmbanye i Huye, Reba uko yitwaye n’ibyo yatangaje nyuma y’igitaramo-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/06/2018 12:48
0


Khalfan ni umwe mu bitabiriye irushanwa rya PGGSS8, uyu winjiye afatwa nk’umuhanzi muto mu bandi kuri ubu ni umwe mu bahora bagaragaza ko bakoze cyane nawe yavamo umuraperi w’icyamamare nkuko adasiba kubigaragaza muri iri rushanwa, uyu muhanzi nyuma y’igitaramo cy’i Huye yatangaje ko imikufi yari yambaye ihagaze agaciro ka 250 000frw.



Khalfan ubwo yavaga ku rubyiniro aganira nabanyamakuru yatangaje ko impamvu abafana batamufanaga bazamura amaboko ari uko indirimbvo yari yabahitiyemo ari indirimbo zo kumva ariko kandi yizera ko mu minsi iri imbere mu bitaramo bitaha azakora akazi gakomeye. Nyuma umunyamakuru wari warabutswe amashenete yari yambaye yamubajije agaciro kayo maze uyu muraperi ahishura ukuntu ari imikufi ihenze.

REBA HANO UKO UYU MUHANZI YITWAYE MU GITARAMO CY'I HUYE

PGGSS8Khalfan uko yitwaye i Huye

Aha yagize ati” Sinkubeshya iyi mikufi nayiguze ibihumbi Magana abiri mirongo itanu (250000frw).” yahise abazwa niba ataba yayikodesheje abihakana yivuye inyuma atangaza ko we atajya akodesha ibyo yambara ahubwo abigura.” Uyu muraperi yatangaje ko i Rubavu bitewe nukuntu bakunda Hip Hop yiteguye kubashimisha bikomeye.

REBA HANO IBYO UYU MUHANZI YATANGAJE NYUMA YO KUVA KU RUBYINIRO I HUYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND