RFL
Kigali

PGGSS8: Just Family bahishuye inama Croidja abagira, Bahati yiyama abamubaza umukobwa bahoze bakundana-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/06/2018 7:05
0


Muri iyi minsi PGGSS8 ni kimwe mu biri kuvugwa cyane mu muziki. Just Family ni rimwe mu matsinda ari guhatanira iki gikombe n'ubwo bigaragara ko ari akazi katoroheye aba bahanzi. Kuri ubu abasore bagize itsinda rya Just Family bahishuye ko Croidja bahoze baririmbana akunze kubagira inama mu gihe Bahati we yiyamye abamubaza ku nkumi bahoze bakundana



Ibi byose byaje bikurikira igitaramo aba bahanzi bakoreye mu karere ka Huye mu mpera z’icyumweru twarangije. Abasore bagize itsinda rya Just Family bahamya ko i Huye ari hamwe mu ho bitwaye neza cyane. Umwe mu banyamakuru yabajije aba bahanzi niba Croidja wahoze muri Just Family abashyigikiye ndetse niba hari n’inama ajya abagira, maze Bahati atangaza ko Croidja abashyigikiye ndetse ko akunze no kubagira inama.

REBA HANO UKO JUST FAMILY BITWAYE MU GITARAMO CY'I HUYE

Bahati yagize ati”Arabyishimira cyane Croidja ni umunyamuziki w’umuhanga yishimira kuba turirimba umuziki wa Live kandi tukayikora neza nk'uko yabyifuzaga mu gihe twakoraga Playback, ikintu cyamubabazaga cyane ni ugukora ibitaramo bya Play Back.” Bahati yakomeje avuga ko Croidja inama yabagiriye ari ukugabanya gusimbuka kugira ngo babashe gucunga neza amajwi yabo.

Bahati wo muri Just Family

Uyu musore wo muri Just Family yabajijwe niba umukobwa bahoze bakundana (Sandra) hari ubutumwa bwo kumushyigikira yigeze amwoherereza cyane ko n'ubwo batandukanye byanakunze kuvugwa ko basubiranye ariko magingo aya amakuru ahari akaba ari uko batandukanye, mu ijwi ryumvikanamo kurakara cyane Bahati yatangaje ko nta kintu yamuvugaho ndetse ashimangira ko nta n'ikintu azongera kumuvugaho.

REBA HANO IKIGANIRO JUST FAMILY BAHAYE ITANGAZAMAKURU NYUMA Y'IGITARAMO CY'I HUYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND