Mu minsi ishize ubwo hamenyekanaga abahanzi icumi bazitabira irushanwa rya PGGSS8, kuva icyo gihe abahanzi batangiye imyiteguro y’iri rushanwa. Kuri uyu wa 16 Werurwe 2018 ni bwo basinye amasezerano yo gutangira akazi mu gihe itangazamakuru ryahawe amabwiriza y’iri rushanwa rya PGGSS8.
Kuri gahunda z’iri rushanwa, biteganyijwe ko irushanwa rizarangwa n’ibitaramo bitanu birimo ikizabera mu karere ka Gicumbi, Huye, Musanze, Rubavu ndetse na Kigali ari naho hazabera final. Ibi bitaramo byose uko ari bitanu bizaba ari Live. Ibi bitaramo bizatangira tariki 26 Gicurasi 2018 birangire tariki 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazamenyekana ababashije gutsinda.
Muri iri rushanwa abahanzi bazahembwa ni batanu ba mbere mu gihe uwa mbere uzaba watowe n'abagize akanama nkemurampaka azahembwa miliyoni makumyabili (20,000,000Frw) naho uwatowe n'abantu benshi akagira n’abafana benshi we azahembwa miliyoni 15 (15,000,000Frw).
Abayobozi ubwo bavugaga kuri iri rushanwa
Ku kijyanye no gutora abahanzi uyu mwaka muri PGGSS8 nta muntu uzatora umuhanzi ataguze Primus cyane ko uzatora azabanza kwerekana code yakuye mu mufuniko wa Primus yaguze kuko hazasohoka izirimo Code zemerera abantu kuba batora. Uburyo bwo gutora bizaba ari ugukanda *733# hagakurikizwa amategeko n’amabwiriza.
Ku bijyanye n’ibitaramo, abahanzi bazajya bakora ibitaramo biirenze icyumweru nyamara muri icyo cyumweru birengeje badakora igitaramo bajye gusura ahantu hanyuranye hatazabera ibitaramo mu rwego rwo guhura n’abafana babo. Ibijyanye n’umushahara abahanzi bazahabwa wo ni miliyoni imwe (1,000,000Frw) buri kwezi nk’ibisanzwe ariko amatsinda yo azajya ahabwa 1500000Frw ku kwezi mu gihe cy’amezi ane bazamara bahatana.
VIDEO Y'IBIKUBIYE MURI IKI KIGANIRO IRABAGERAHO MU KANYA...
TANGA IGITECYEREZO