RFL
Kigali

PGGSS8: Ibiciro by’imikufi n’imyambaro Bahati, Mico na Jimmy bari bambaye mu gitaramo cyabereye i Huye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/06/2018 13:27
0


Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani rigeze ahakomeye, imyambarire, imikufi iba itambirije amajosi, impeta ku ntoki n’amaherena ku matwi ni kimwe mu byongera uburanga abahanzi bakunda guserukana imbere y’abafana babo. Ibi nabyo bituma abagize akanama nkemurampaka hari inota bongera kuri uwo muhanzi.



Imyambarire, kuririmba neza, kwitwara neza ku rubyiniro no gushimisha abafana biri mu byazamura amanota y’umuhanzi uhataniye igikombe cy’irushanwa rikomeye mu muziki nyarwanda rya Primus Guma Guma Super Stars.

Mico The Best avuga ko ibyo yari yambaye birengeje agaciro k'ibihumbi ijana

Twaganiriye na MicoThe Best ubwo yari avuye ku rubyiniro atubwira amafaranga byamutwaye kugira ngo aseruke neza imbere y’abafana be bari bateraniye i Huye mu Ntara y’Amajyepfo kuwa 16 Kamena 2018. Yavuze ko atibuka neza uko umupira, ipantalo n’inkweto ariko ngo abishyize hanze birenga amafaranga ibihumbi ijana y’amanyarwanda (100,000Rwf).

Mico The Best aganira n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagize ati “Amafaranga aba atari macye too! Ngereranyije ni amafaranga ari hejuru y’ibihumbi ijana.” Mico The Best yari yambaye imyenda yiganjemo ibara ry’umuhondo, kuva ku ipantalo kugeza ku mupira.

Bahati wa Just Family imbere ku rubyiniro i Huye

Bahati wa Just Family yari yambaye imyenda yiganjemo ibara ry’umukara, abajijwe ibiciro by’imyenda ye, yagize ati “Imyenda nambaye se? Wowe se urabona ihageze nk’angahe?. Timber yonyine nambaye igura ibihumbi mirongo itandatu (60, 000Rw). Iyi pantalo nambaye igura ibihumbi makumyabiri (20,000Rwf) bibaye mirongo irindwi (70,000Rwf) [Yibeshye ni ibihumbi mirongo inani (80,000Rwf). Ishati n’umupira bihagaze ibihumbi mirongo ine (40,000Rwf) inote y’ijana [Uteranyije byose ni 120,000Rwf]. Amaherena ahagaze 15,000Rwf."


Umuhanzi Jimmy ubana na Bahati muri Jus Family we yatubwiye ko sheneti yari yambaye igura ibihumbi miringo itatu. Atubwira ko umupira uhagaze ibihumbi makumyari.

Kuwa 30 Kamena 2018 ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani bizakomereza mu karere Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba. Buri kwezi umuhanzi ku giti cye, ahabwa miliyoni imwe (1,000,000Rwf) yo kumufasha mu myiteguro. Ni mu gihe itsinda rihabwa angana na 1,500, 000Rwf.

Uyu mwaka iri rushanwa rihatanyemo abahanzi 10:Khalifan na Jay C (Hip Hop). RnB: Bruce Melody na Christopher. Afrobeat: Auncle Austin na MicoThe Best. Group: Active na Just Family. Igitsinagore: Queen Cha na Young Grace.

REBA HANO ABA BAHANZI BABYIVUGIRA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND