RFL
Kigali

PGGSS8-Rubavu: Danny Vumbi yavuze ko Just Family bakubiswe inkoni ku kabuno, twaganiriye n’ibyamamare ndetse n’abafana bitabiriye –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/07/2018 11:03
0


Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo i Rubavu haberaga igitaramo cya kane cya PGGSS8, muri iki gitaramo abahanzi icumi bose bahatanira kwegukana iri rushanwa banyuze imbere y’akanama nkemurampaka baniyereka abakunzi ba muzika, igitunguranye ni uko Danny Vumbi yivugiye ko Just Family bakubiswe inkoni ku kabuno.



Nk'uko mumaze kubimenyera iyo iki gitaramo kirimbanyije usanga tuba tubashakira bamwe mu bacyitabiriye tukababaza uko babonye irushanwa. Igitaramo cya PGGSS8 cyabereye i Rubavu ni kimwe mu bitaramo byitabiriwe na benshi mu byamamare basanzwe bamenyerewe hano mu Rwanda. Benshi muri bo bahaye umwanya Inyarwanda baraganira, Danny Vumbi atangaza ko yiboneye Just Family ikubitwa inkoni ku kibuno.

Danny Vumbi yagize ati”Abamaze kuririmba hari nk'abakubiswe, abakubiswe inkoni ku kabuno, nkaba Just Family bakubiswe akanyafu,…. Ariko Uncle Austin yabanje ku rubyiniro kandi bamwakiriye neza.” Usibye Danny Vumbi ariko twaganiriye n'abandi bafite amazina nka Sandrine Isheja, Antoinette Niyongira, Mc Tino, The Same, Arstide n’abafana benshi bitabiriye iki gitaramo.

PGGSS8Abafana bari bakubise buzuye

Nyumaya yo kurangiza intara zose zagombaga kuberamo ibitaramo  abahanzi bagomba gutaramira mu mujyi wa Kigali arinabwo hazaba haba igitaramo cya nyuma hatangwa igikombe ku muhanzi wa munani uzaba yegukanye iki gikombe. Agahabwa 2000000frw mu gihe uzaba yaratowe cyane kurusha abandi we azahembwa 15000000frw.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABANTU BANYURANYE BARI BITABIRIYE PGGSS8 I RUBAVU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND