RFL
Kigali

PGGSS8: I Musanze, Queen Cha ntiyorohewe n’abanyamakuru bamubazaga ku byapa abafana bazana mu kumushyigikira-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/06/2018 8:58
0


Mu bitaramo bibiri bimaze kurangira umuhanzikazi Queen Cha ni umwe mu bagaragaza gushyigikirwa bikomeye n’abafana batari bake, icyakora benshi baba bambaye cyangwa bafite ibyapa bya Queen bituma hari abakeka ko uyu muhanzikazi aba yabahashye ngo baze kumufana muri ibi bitaramo by’irushanwa rya PGGSS8.



Ku gitaramo cya kabiri cya PGGSS8 ubwo Queen Cha yari avuye ku rubyiniro yakiriwe n’abanyamakuru bamubazaga uko abonye iki gitaramo, gusa hagati aho hari abanyamakuru bamubajije ahava ibyapa abafana be bazana baje kumufana cyane ko biba bigaragara ko atari icyapa umufana yikoreshereje. Uyu muhanzikazi akibazwa iki kibazo yatangaje ko nta kintu abiziho cyane ko muri iki gihe hari ibindi bintu ahugiyeho birimo ibyo kwita cyane kuri ibi bitaramo bityo ngo ntiyabona umwanya wo kumenya aho abafana bakura ibi byapa.

REBA HANO UKO QUEEN CHA YITWAYE MU GITARAMO CYABEREYE I MUSANZE


PGGSS8Queen Cha uko yitwaye i Musanze

Queen Cha ntiyigeze ashaka kugira aho atangaza ibi byapa bituruka ahubwo ndetse yirinda no kuvuga ku kijyanye no kugura abafana mu irushanwa rya PGGSS8. Abajijwe aho ibi byapa abafana be bazana muri PGGSS8 bituruka yagize ati”Ubwo ni yo mifanire y’abafana banjye sintekereza ko abafana bose ari bamwe.”  Abajijwe uko abona ahagaze muri iri rushanwa, Queen Cha yabwiye abanyamakuru ko adashobora kubimenya kuri iki gitaramo cya kabiri ahubwo yizeza abanyamakuru ko mbere y’igitaramo cya nyuma ari bwo azaba yamaze kubona aho ibintu bigana.

REBA HANO IKIGANIRO QUEEN CHA YAGIRANYE N’ABANYAMAKURU NYUMA Y’IGITARAMO CYABEREYE I MUSANZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND