RFL
Kigali

PGGSS8: Havutse kutavuga rumwe hagati ya Queen Cha ndetse n’umuyobozi wa The Mane abarizwamo -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/06/2018 11:38
1


Mu minsi ishize nibwo umuhanzikazi Queen Cha yinjijwe mu nzu ya The Mane aha basanzwe bafasha abahanzi barimo na mubyara we Safi Madiba,ndetse na Marina. Kuri ubu Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi bari mu irushanwa rya PGGSS8. Nyuma y’igitaramo cyabereye I Huye niho habayemo kutavuga rumwe ku mpande zombi.



Tuganira na Bad Rama nyiri The Mane twamubajije uwo abona uzegukana igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani, uyu akaba yatangaje ko kubwe asanga iki gikombe kiri hagati ya Christopher na Bruce Melody, aha akaba yagize ati” Igikombe hagati ya Bruce Melody na Christopher kiri aho ngaho, njye mvugisha ukuri sinjya mbeshya twe ntitwaje gutwara igikombe ahubwo twaje kureba urwego turiho dutegure icy’umwaka utaha kuko ni icyacu.”

REBA UBURYO QUEEN CHA YITWAYE MU GITARAMO CYA PGGSS8 I HUYE

Queen ChaQueen Cha mu gitaramo i Huye

Nyuma umuhanzikazi Queen Cha yabajijwe kubyo ukuriye inzu abarizwamo atangaza ko atemeranya nabo cyane k obo barebera we akaba ari mu irushanwa bityo we asanga adashobora guhuza nabo. Queen Cha yagize ati” Njye mbyumva bitandukanye bo bararebera njye ndi mu irushanwa ubunararibonye ndabufite kuko si ubwa mbere ngiyemo, ntabwo ari ugushaka ubunararibonye wenda wavuga kubwagura kuko uko ujyamo kenshi niko bwiyongera.”

Queen Cha we ahamya ko byanze bikunze ari umwe mu bahatanira igihembo cya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya munani, ibi bikaba bihabanye n’ibyo umuyobozi wa The mane uyu muhanzikazi abarizwamo.

REBA HANO UKO UKU KUTUMVIKANA KWAJE HAGATI YA QUEEN CHA N’UMUYOBOZI WA THE MANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • john5 years ago
    Sha Queen cha waretse ko uvuga ngo uri mu irushanwa se bivuze nyine ko uzagitwara? Ahubwo twe tureba abahanye nitwe tubona ushobora kuzagitwara rero umuyobozi the mane ibyo avuga ni byo kubera ko akureba akagereranya n'abo muhatanye, kandi nawe urabizi urwego uriho ubu ntabwo wavuga ngo uri muri 2 bahataniye igikombe wenda umwaka utaha wo yavuze ko bishoboka ariko nabwo uzaba uwa kabiri agarutsemo ntaho wazamunyura.





Inyarwanda BACKGROUND