RFL
Kigali

PGGSS7: Rwarutabura wiyomoye mu gufana Davis D akisunga Active yagize icyo abivugaho –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/06/2017 17:40
1


Umufana ukomeye mu mupira w’amaguru Rwarutabura ni umwe no mubakunda kwiyambazwa mu muziki cyane iyo bigeze aho bikomeye aho abahanzi bakeneye abafana b’imyuka n’ingufu. Irushanwa rya PGGSS7 rijya gutangira uyu muhanzi yatangarije Inyarwanda.com ko azafana Davis D arinabyo yakoze i Huye, gusa i Gicumbi yari yamaze guhindura.



Uyu mugabo i Huye aherekejwe nagakundi kabandi bafana bari bayoboye abandi bafana bafanaga Davis D icyakora bihabanye nibyakurikiyeho mu gitaramo cyabereye i Gicumbi, aha  Rwarutabura nabambari be bari bahinduye umuhanzi noneho bari gufana itsinda rya Active byatumye umunyamakuru wa Inyarwanda.com amwegera ngo amuganirize ku cyaba cyamuteye guhindura umuhanzi afana muri iri rushanwa.

Gusa uyu mugabo akaba yaravuze ko ubufasha yari yarageneye Davis D ku bwe buhagije, yongeraho ko uyu muhanzi nubwo akiri muto ariko azakura, Rwarutabura yakomeje  avuga ko yimukiye kuri Active kuko nabo abakunda ari abana b’umujyi bityo agasanga ubufasha yari yageneye Davis D bwari buhagije. Uyu mufana ariko si Active yagaragaye afana gusa kuko ubwo Bull Dogg yari ageze ku rubyiniro nabwo yamufanaga.

REBA IBYO RWARUTABURA YATANGAJE NYUMA YO GUHINDURA UMUHANZI AFANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gabriel6 years ago
    Iki nigiasazi kiba cyasinze





Inyarwanda BACKGROUND