RFL
Kigali

PGGSS7 PREVIEW: Amateka n’ibigwi bya Queen Cha, umwe mu bahatanira PGGSS7. Ni nde uzakijyana?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/05/2017 18:08
3


Iminsi isigaye ngo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya karindwi ritangire irabarirwa ku ntoki, muri iyi minsi ya nyuma Inyarwanda.com twatangiye kugerageza kunyura ku mateka ya buri muhanzi uri muri iri rushanwa kugira ngo abasomyi bacu bazagere igihe cyo kubakurikira babazi neza.



Nyuma ya Active, Bull Dogg, Christopher na Danny Nanone, Davis D, Dream Boys ,Mico The Best ndetse na Oda Paccy kuri iyi nshuro tugiye kurebera hamwe amateka n’ibigwi bya Queen Cha, nta kindi gitumye tugiye kuvuga kuri Queen Cha ni uko ari we wahawe nimero ya 9 mu irushanwa rya PGGSS7, bivuze ko tuzakomeza kujya dukurikiza uko bakurikirana, iri rushanwa rikazatangira turangije kubagezaho amateka n’ibigwi bya buri muhanzi wese uririmo.

Queen Cha ubundi amazina ye nyakuri ni Mugemana Yvonne, se umubyara yitwa Mugemana Charles, nyina akaba Nyiraneza Adeline. Yavutse tariki 5 kamena 1991, avukira mu cyahoze cyitwa Perefegitura Gitarama, ubu atuye Nyamirambo ho mu Mujyi wa Kigali.

Amashuri ye abanza yayigiye mu ishuri ESCAF (Ecole de Science Anglais Francais), icyiciro rusange cy’ayisumbuye acyigira muri GSNDL (Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes) Byimana, icyiciro gisoza ayisumbuye acyigira mu ishuri ry’Urwunge rw’amashuri yisumbuye rw’i Butare.

Queen Cha ubu yarangirije kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mw’ishami ry’Ibinyabuzima (Biologie). Yatangiye muzika mu mpera za 2011 biturutse ku nama yagiriwe n’inshuti ze ahita aninjizwa mu ‘Ibisumizi’ gutyo. Ibisumizi ni yo nzu itunganya muzika yabayemo kugeza ubwo yasenyukaga.

Kuririmba yahise abihera ku ndirimbo “Uranyura” akomereza kuri “Windekura” na “Umwe Rukumbi” yakoranye na Riderman. uretse izi ndirimbo eshatu asa nkaho arizo yehereyeho hari n’izindi yagiye akora zigakundwa ndetse zikamamara mu Rwanda harimo; Kizimyamwoto yakoranye na Safi Madiba,Icyaha ndacyemeye, Isiri, Alone n’izindi.

Queen ChaUbwo Queen Cha aheruka muri PGGSS

Uyu muhanzikazi ari muri bake batinyutse binjiye muri muzika cyera nubu bakibarizwa muri aka kazi,  nta mateka menshi afite muri muzika nyarwanda icyakora akomeje kuyubaka gahoro gahoro dore ko usibye iyi PGGSS7 agiyemo ntakindi gihembo cyangwa rushanwa yegukanye kuva yatangira kuririmba.

Uyu muhanzikazi muri 2015 ni bwo yari yagize amahirwe yo kwinjira bwa mbere muri PGGSS5 icyakora ntiyahirwa dore ko yavuyemo mu majonjora. Uyu mwaka muri 2017 uyu mukobwa yabaye uwa gatatu mu bakobwa babiri bagombaga kujya muri PGGSS7 gusa Charly na Nina bari batowe  baje kwikuramo biha amahirwe Queen Cha yinjiramo atyo. Queen Cha ntagihembo na kimwe aregukana muri muzika icyakora yakunze gutorwa mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards gusa ntanakimwe yegukanye.

Ku nshuro ye ya mbere Queen Cha azazengurukana igihugu n’irushanwa rya PGGSS7 rigomba gutangira tariki 20 Gicurasi 2017, bakazahera mu gitaramo kizabera i Huye. Kuri ubu Queen Cha yatomboye nimero icyenda nk’umubare abakunzi be bazajya bamutoreraho muri iri rushanwa.

Tariki 24 Kamena 2017 ni bwo hazamenyekana uwegukanye iki gikombe na Queen Cha ahatanira. Ese urabona ariwe uzacyegukana? ni nde ubona uzakijyana?

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BABY LOVE' QUEEN CHA YAKORANYE NA SAFI MADIBA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ubundi yasindaga ataba noneho agiye kuzinywa zubuntu
  • Habineza Aricade6 years ago
    QUEEN YVONNE azagihabwe yarakoze cyane nawe akeneye motivation rwose
  • Kalilima William6 years ago
    Wamubonye he yasinze? Wari wazimuguriye se? Ntimukabeshyere abantu muvuga ibintu bidafashije. Courage rata mukobwa mwiza kandi uzakore neza Live . Tukwifurije kuzagitwara rwose.





Inyarwanda BACKGROUND