RFL
Kigali

PGGSS7 PREVIEW: Amateka n’ibigwi bya Mico The Best, umwe mu bahatanira PGGSS7. Ni nde uzakijyana?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/05/2017 17:00
1


Iminsi isigaye ngo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya karindwi ritangire irabarirwa ku ntoki, muri iyi minsi ya nyuma Inyarwanda.com twatangiye kugerageza kunyura ku mateka ya buri muhanzi uri muri iri rushanwa kugira ngo abasomyi bacu bazagere igihe cyo kubakurikira babazi neza.



Nyuma ya Active, Bull Dogg, Christopher na Danny Nanone, Davis D na Dream Boys kuri iyi nshuro tugiye kurebera hamwe amateka n’ibigwi bya Mico The Best, ntakindi gitumye tugiye kuvuga kuri Mico The Best ni uko ari we wahawe nimero ya 7 mu irushanwa rya PGGSS7, bivuze ko tuzakomeza kujya dukurikiza uko bakurikirana, iri rushanwa rikazatangira turangije kubagezaho amateka n’ibigwi bya buri muhanzi wese uririmo.

Amateka ya Mico The Best muri muzika

Turatsinze Prosper nk’amazina ye nyakuri cyangwa Mico The Best amazina akoresha mu buhanzi, avuka i Gikondo gusa ababyeyi be bakomoka mu ntara y’Amajyepfo ahahoze hitwa Nyakizu. Uyu muhanzi yatangiye kuririmba muri 2007 gusa nkuko we abyivugira indirimbo ye ya mbere yamenyekanye ni iyitwa ‘Umuzungu’ yakozwe na Nyakwigendera Dr Jacques muri F2K Studio.

Uyu musore yakoze nyinshi mu ndirimbo zagiye zikundwa zirimo: Umuzungu, Umugati, Umutaka, Akabizu, Kule kimwe n’izindi nyinshi zo ha mbere icyakora no muri iyi minsi afite iziri kugenda zikundwa zirimo;Amarangamutima, Uwo muntu ndetse n’Indahiro.

Mico The Best ni umwe mu bahanzi babashije kumurikira abakunzi be Album ebyiri muri eshatu afite dore ko afite; Umutaka, Kule na Amarangamutima azamurika mu minsi ya vuba nkuko tumaze kubivuga izamaze kumurikwa ni ebyiri arizo ‘Umutaka’ na ‘Kule’. Umutaka uyu muhanzi yayimurikiye mu gitaramo cyabereye i Gikondo  muri Expo Ground mu gihe ‘Kule’ yayimurikiye i musanze mu kabyiniro ubu gasigaye kwitwa Cascade.

micoMico The Best ubwo aheruka muri PGGSS yabaye uwa Gatanu 

Mico The Best ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bagize amahirwe yo gukorana na Diamond Platinum wo muri Tanzania.  Uyu akaba yarasinye mu nzu itunganya muzika ya Super Level mu mwaka wa 2012 arinaho n'ubu akibarizwa. Usibye ibi ariko Mico The Best yabayeho na Producer mu nzu yatunganyaga imiziki ye ku giti cye yitwaga Big House Record aha akaba ari naho yakoreye indirimbo nk’Umutaka. Iyo uganiriye na Mico akubwira ko azongera kubyutsa iby’iyi studio nyuma ya PGGSS7.  

Uyu muhanzi nta mateka menshi afite mu bihembo bya muzika nyarwanda dore ko kenshi yakundaga gutorerwa guhatanira ibihembo mu njyana ya Afribeat ariko ntibimuhire, Mico kandi ubwo PGGSS yari igeze ku nshuro yayo ya gatatu yayinjiyemo aho hakaba hari mu 2013 aha nyuma y'urugamba rukomeye akaba yarabaye uwa Gatanu bityo ajya muri batanu bahembwaga icyo gihe. 

Ku nshuro ye ya kabiri Mico The Best yitabiriye irushanwa rya PGGSS7 rigomba gutangira tariki 20 Gicurasi 2017, bakazahera mu gitaramo kizabera i Huye. Kuri ubu Mico The Best yatomboye nimero karindwi nk’umubare abakunzi be bazajya bamutoreraho muri iri rushanwa.

Tariki 24 Kamena 2017 ni bwo hazamenyekana uwegukanye iki gikombe na Mico The Best ahatanira. Ese urabona ariwe uzacyegukana? ni nde ubona uzakijyana?

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YE NSHYA 'INDAHIRO'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • igihe cyose6 years ago
    mico rwose umuziki arawumva azi kwandika ,kuririmba no gucuranga bityo yarakwiye kuba mu ba mbere bagomba gutwara iki gikombe





Inyarwanda BACKGROUND