RFL
Kigali

PGGSS7: Nyuma y’igitaramo cy’i Gicumbi Christopher yamennye ibanga atangaza ingingo 3 zimufasha kwitwara neza -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/05/2017 10:12
1


Ku wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2017 ni bwo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star7 ryari rigeze i Gicumbi, aha hakaba ariho habereye igitaramo cya kabiri cy’iri rushanwa. Christopher ni umwe mu bahanzi bitwaye neza uriya munsi icyakora yari mu baririmbye kare dore ko yari uwa kabiri, gusa ngo kubwe iby’imyanya ntacyo bivuze.



KANDA HANO UREBE UKO CHRISTOPHER YITWAYE MU GITARAMO CY'I GICUMBI

Uyu muhanzi wari waririmbye ari uwa kabiri yaje kubazwa n’umunyamakuru wa inyarwanda niba bitamubangamiye kujya ku rubyiniro mu myanya y’imbere maze avuga ko ibintu by’imyanya ntacyo biba bivuze, ahubwo icy'ingenzi ari ukwitwara neza ku rubyiniro (perfomance), bikagerwaho bivuye mu gutegurwa neza. Ikindi ashyira imbere kuri we ni urukundo rw’abafana no kwitwara neza ku rubyiniro. Uyu muhanzi kandi yavuze ku kuzunguza ikote yakoreye muri iki gitaramo.

Christopher yavuze ko iyo usabye abantu ikintu uba usabwa kugikora nawe kugira ngo mujyane nawe rero ngo yajunguje ikote kugira ngo ajyane nabo. Uyu muhanzi yabwiye Inyarwanda ko yumva ariwe utahiwe gusa asaba abakunzi be gukomeza kumutora abibutsa ko kumutora ari ukwandika gatatu ukohereza kuri 4343 nk’ubutumwa bugufi.

REBA HANO IBYO CHRISTOPHER YATANGAJE NYUMA Y'IGITARAMO CY'I GICUMBI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mupenzi6 years ago
    Ikibazo cya chrstopher ntatwegera ngo akore ibitaramo byishi niyo abikoze atwaka amafrw meshi tukabura uko tumubona rwose nahindure atwegere turamukunda





Inyarwanda BACKGROUND