Ku wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2017 ni bwo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star7 ryari rigeze i Gicumbi, aha hakaba ari ho habereye igitaramo cya kabiri cy’iri rushanwa. Bull Dogg ni umwe mu bahanzi bitwaye neza uriya munsi nyuma y’iki gitaramo Bull Dogg yaje gutanga ikiganiro yishongora kuri bagenzi be bajyana ababyinnyi ku rubyiniro.
REBA UKO BULL DOGG YITWAYE MU GITARAMO CY’I GICUMBI
Bull Dogg akiva ku rubyiniro aho yaririmbye ari uwa gatatu yaganiriye na Inyarwanda.com maze abajijwe uko yabonye igitaramo Bull Dogg avuga ko yitwaye neza ndetse nyuma y’iki gitaramo asanga ari mu ba mbere bahatanira igikombe gusa yongeraho ko ari n'uwa mbere niba nta gihindutse, Bull Dogg yongeyeho ko bitamusaba kujyana ababyinnyi ku rubyiniro kugira ngo ashimishe abafana be ahubwo we akoresha imbaraga z’ijwi rye ndetse na Hip hop injyana imufasha gushimisha abafana.
Bull Dogg uvuga ko iki gikombe agifiteho ijambo yakomeje asaba abafana b’i Ngoma aho bagomba kwerekeza mu mpera z’iki cyumweru ko bagomba kuzitabira ku bwinshi kandi bakamufana kugira ngo akomeze guhamya ko igikombe azacyegukana. Uyu muraperi yibukije abakunzi be ko gukomeza kumutora bohereza umubare 2 kuri 4343 binyuze mu butumwa bugufi.
REBA IBYO BULL DOGG YATANGAJE NYUMA Y’IGITARAMO CY’I GICUMBI
TANGA IGITECYEREZO