RFL
Kigali

PGGSS7: Nyuma y’igitaramo cy’i Gicumbi Bull Dogg yishongoye kuri bagenzi be bajyana ababyinnyi ku rubyiniro–Video

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/05/2017 15:36
2


Ku wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2017 ni bwo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star7 ryari rigeze i Gicumbi, aha hakaba ari ho habereye igitaramo cya kabiri cy’iri rushanwa. Bull Dogg ni umwe mu bahanzi bitwaye neza uriya munsi nyuma y’iki gitaramo Bull Dogg yaje gutanga ikiganiro yishongora kuri bagenzi be bajyana ababyinnyi ku rubyiniro.



REBA UKO BULL DOGG YITWAYE MU GITARAMO CY’I GICUMBI

Bull Dogg akiva ku rubyiniro aho yaririmbye ari uwa gatatu yaganiriye na Inyarwanda.com maze abajijwe uko yabonye igitaramo Bull Dogg avuga ko yitwaye neza ndetse nyuma y’iki gitaramo asanga ari mu ba mbere bahatanira igikombe gusa yongeraho ko ari n'uwa mbere niba nta gihindutse, Bull Dogg yongeyeho ko bitamusaba kujyana ababyinnyi ku rubyiniro kugira ngo ashimishe abafana be ahubwo we akoresha imbaraga z’ijwi rye ndetse na Hip hop injyana imufasha gushimisha abafana.

Bull Dogg uvuga ko iki gikombe agifiteho ijambo yakomeje asaba abafana b’i Ngoma aho bagomba kwerekeza mu mpera z’iki cyumweru ko bagomba kuzitabira ku bwinshi kandi bakamufana kugira ngo akomeze guhamya ko igikombe azacyegukana. Uyu muraperi yibukije abakunzi be ko gukomeza kumutora bohereza umubare 2 kuri 4343 binyuze mu butumwa bugufi.

REBA IBYO BULL DOGG YATANGAJE NYUMA Y’IGITARAMO CY’I GICUMBI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ange6 years ago
    bulldog rwose turagushyigikiye musaza dore ko mu bahanzi ba gumaguma bari kuyihatanira uhagaze neza kbsa kdi no mu ba rappers ubihagazemo neza ureke jompoli zakiye mu mpande zose
  • Morris6 years ago
    budha komera komera tukuri inuuma kbsa , sha kugutora tubikora buri munsi kbsa komeza utsinde kdi rwose tukwifurije no kubirangiza nk'umusaza iyi guma guma rwose ukayitwara dore wahereye krra!





Inyarwanda BACKGROUND