Ku wa Gatandatu tariki 2 Kamena 2017 ni bwo habaye igitaramo cya gatatu muri bitanu bya PGGSS7 biteganyijwe uyu mwaka. Mico The Best akiva ku rubyiniro twaramwegereye tugira byinshi tuganira tunagaruka ku dutsiko tw’abanyonzi twagaragaraga mu bafana be.
REBA UKO MICO THE BEST YITWAYE MU GITARAMO YAKOREYE I NGOMA
Twatangiye tubaza Mico the Best uko yabonye irushanwa mu gitaramo cyabereye i Ngoma, aha akaba yaraduhamirije ko igitaramo ku bwe cyagenze neza ndetse ko ku bwe abafana bamwishimiye. Abajijwe ku kibazo cy’abahanzi bari kugura abafana ndetse bagatuka bamwe mu bahanzi, Mico we yatangaje ko ntacyo byaba bimutwaye ariko anemera ko nawe ibyo bintu yabyumvise.
Aba bafana bamanitse amajiri nibo twitaga abanyonzi bafanaga Mico The Best
Mico The Best abajijwe ku dutsiko tw’abanyonzi bari bafite amajiri bagaragaye bamufana yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ati’Abambaye amajiri buriya ni abaje bambaye amajiri…” Mico abajijwe niba yari abizi ko aba bafana be bahari yatangaje ko atari abizi cyane ko baba baturutse imihanda yose. Asoza ikiganiro yagiranye n'umunyamakuru, Mico The Best yasabye abafana be gukomeza kumutora bohereza umubare 7 kuri 4343.
REBA IBYO MICO THE BEST YATANGAJE NYUMA Y'IGITARAMO CY'INGOMA
TANGA IGITECYEREZO