RFL
Kigali

PGGSS7: Mico The Best nyuma y’igitaramo cy ‘i Gicumbi yavuze imyato Afrobeat, reba uko yitwaye n'ibyo yatangaje nyuma–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/05/2017 9:03
0


Ku wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2017 ni bwo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari rigeze i Gicumbi, aha hakaba ariho habereye igitaramo cya kabiri cy’iri rushanwa. Mico The Best ni umwe mu bahanzi bitwaye neza uriya munsi nyuma y’iki gitaramo yavuze imyato injyana akoresha ya Afrobeat.



REBA UKO MICO THE BEST YITWAYE I GICUMBI

Uyu muhanzi ubwo yari avuye ku rubyiniro umunyamakuru wa Inyarwanda.com yaramwegereye amubaza uko abona yitwaye dore ko ariwe wari wabanje ku rubyiniro, mu magambo ye Mico The Best yavuze ko abona yagerageje kwitwara neza ashimira abafana bamubaye hafi i Gicumbi. Abajijwe niba kubanza ku rubyiniro ntacyo byamuhungabanyijeho uyu muhanzi yavuze ko nta na kimwe aha akaba yahise ashimagiza injyana akora ya Afrobeat  ati “Afrobeat ni original afrobeat iba igomba gukora akazi isaha n’isaha…”

Mico abajijwe intumbero ye muri iri rushanwa yatangaje ko ntayindi usibye gutwara igikombe, aha akaba yahise asaba abafana be gukomeza kumutora abibutsa ko bandika umubare 7 bakohereza kuri 4343 bakaba bamuhaye amahirwe yo kucyegukana. 

REBA HANO IBYO MICO THE BEST YATANGAJE NYUMA Y'IGITARAMO YAKOREYE I GICUMBI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND