Ku wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2017 nibwo i Rubavu haberaga igitaramo cya nyuma cyo mu ntara zose z’igihugu mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, mbere yuko bataramira abantu ku gitaranmo cya nyuma kizabera i Kigali. Active i Rubavu ntibishimiye uko byagenze icyakora nanone banze ku bigarukaho cyane.
REBA UKO IRI TSINDA RYA ACTIVE RYITWAYE MU GITARAMO CYABEREYE I RUBAVU
Ubwo bavaga ku rubyiniro abagize itsinda rya Active biherereye inyuma bakora inama yihuse nk’iminota itatu bavuyeyo bahura n'umwe mu basore bakorera EAP baganira ubona basa n'abatongana byatumye umunyamakuru abegera ngo ababaze igiteye ibyo byose, aba bahanzi ntabwo bigeze bahisha ko batishimiye uko ibyuma byabatengushye nubwo banze ku bitindaho.
Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wakurikiraniye hafi aya makuru wari umaze kumenya ko habayeho kutumvikana neza kuri ‘volume’ Active bahawe muri ‘Microphone’ igihe bari ku rubyiniro, gusa ubwo twabegeraga ngo tumenye neza ibibabayeho abasore bo muri Active baryumyeho banga kugira icyo babitangazaho nubwo bavugaga ko bahuye n'akabazo k’ibyuma bitababaniye.
Active ku rubyiniro bakunze kubyina ngo bashimishe abakunzi babo nk'umwihariko w'iri tsinda
Aba basore bongeye guhamya ko bitwaye neza muri iki gitaramo bashimiye abakunzi babo baberetse urukundo ku buryo bukomeye basaba kandi abakunzi babo gukomeza kubaba hafi muri iri rushanwa kugeza ku gitaramo cya nyuma ari nako bakomeza gutora 1 bakohereza kuri 4343.
REBA IBYO ABAGIZE IRI TSINDA RYA ACTIVE BATANGAJE NYUMA Y'IGITARAMO CYABEREYE I RUBAVU
TANGA IGITECYEREZO