RFL
Kigali

PGGSS7: I Ngoma Active yabangamiwe bikomeye no kubanza ku rubyiniro, uko bitwaye nibyo batangaje -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/06/2017 13:20
0


Irushanwa rya PGGSS7 ku wa Gatandatu nibwo ryari rigeze i Ngoma mu gitaramo cya gatatu muri bitanu biteganyijwe kuba. Active ni yo yabanje ku rubyiniro. Iri tsinda twararyegereye nyuma yo gususurutsa abafana babo ngo badusangize uko babonye urubyiniro, maze batangaza byinshi birimo ko kuba babanjeho byababereye imbogamizi.



REBA HANO UKO ACTIVE YITWAYE MU GITARAMO CYA PGGSS7 I NGOMA

Dereck, Tizzo na Olivis bagize itsinda rya Active bakiva ku rubyiniro bagiranye ikiganiro na Inyarwanda.com maze batangaza ko nubwo kubanza ku rubyiniro bitari biboroheye ariko bashimira abafana bababaye hafi muri iki gitaramo, aba bahanzi kandi bongeyeho ko bumva byinshi bagombaga gukora babikoze ndetse ibitakozwe ubwo ntakundi kuko bitakunda ko ibihe bisubizwa inyuma, gusa nanone bongeye gushimira buri wese wabafannye ndetse banishimira abafana b’i Ngoma kuko bari bitabiriye ari benshi.

ACTIVEActive imbere y'abafana bayo

Abasore bagize Active bahise batangaza ko biteguye bikomeye igitaramo kizabera i Rubavu dore ko aricyo bagomba kwiyerekaniramo nubwo ibyo bazahakorera bahisemo gukomeza kubigira ibanga basaba abafana babo kuzitabira no kwitega ibiri mu gaseke bakibapfundikiye. Bongeye kandi gusaba abafana babo gukomeza kubatora muri iri rushanwa aho wohereza umubare 1 kuri 4343 mu butumwa bugufi. 

REBA HANO IBYO ACTIVE YATANGAJE NYUMA Y'IGITARAMO CYA PGGSS7 I NGOMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND