Ku wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi ni bwo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari rigeze i Gicumbi, aha hakaba ariho habereye igitaramo cya kabiri cy’iri rushanwa. Dream Boys ni bamwe mu bahanzi bitwaye neza uriya munsi gusa nabo baje gutangaza iturufu barishishije kandi bahamya ko bizeye intsinzi.
Ubwo igitaramo cyari kigeze hagati abasore bagize ari bo TMC ndetse na Platini baje kugira gutya babwira abafana ko aho igitaramo cyabereye ari iwabo mu rugo ndetse ko batagombaga kubatenguha. Igitaramo cyarakomeje maze kigeze ku musozo Platini mu gushimira abafana abibutsa ko bishimiye uburyo bitwaye nk’abafana bo mu rugo.
REBA UKO DREAM BOYS BITWAYE KU RUBYINIRO
Ibi byatumye umunyamakuru amubaza neza nyuma yo kuva ku rubyiniro niba koko i Gicumbi ari iwabo maze yisekera, Platini atangaza ko ari iwabo ati” … Abantu se uha album yawe urumva atari mu rugo?...” aba bahanzi bashoje ikiganiro bagiranye na Inyarwanda.com basaba abafana babo gukomeza kubatora banatanga umubare bari gutorerwaho muri iri rushanwa dore ko ari ukohereza umubare 6 kuri 4343 ukoresheje ubutumwa bugufi.
TANGA IGITECYEREZO