RFL
Kigali

PGGSS7: Dream Boys batangaje iturufu barishishije i Gicumbi, reba uko bitwaye n’ibyo batangaje nyuma

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/05/2017 18:29
1


Ku wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi ni bwo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari rigeze i Gicumbi, aha hakaba ariho habereye igitaramo cya kabiri cy’iri rushanwa. Dream Boys ni bamwe mu bahanzi bitwaye neza uriya munsi gusa nabo baje gutangaza iturufu barishishije kandi bahamya ko bizeye intsinzi.



Ubwo igitaramo cyari kigeze hagati abasore bagize ari bo TMC ndetse na Platini baje kugira gutya babwira abafana ko aho igitaramo cyabereye ari iwabo mu rugo ndetse ko batagombaga kubatenguha. Igitaramo cyarakomeje maze kigeze ku musozo Platini mu gushimira abafana abibutsa ko bishimiye uburyo bitwaye nk’abafana bo mu rugo.

REBA UKO DREAM BOYS BITWAYE KU RUBYINIRO

Ibi byatumye umunyamakuru amubaza neza nyuma yo kuva ku rubyiniro niba koko i Gicumbi ari iwabo maze yisekera, Platini atangaza ko ari iwabo ati” … Abantu  se uha album yawe urumva atari mu rugo?...” aba bahanzi bashoje ikiganiro bagiranye na Inyarwanda.com basaba abafana babo gukomeza kubatora banatanga umubare bari gutorerwaho muri iri rushanwa dore ko ari ukohereza umubare 6 kuri 4343 ukoresheje ubutumwa bugufi.

REBA HANO IBYO DREAM BOYS BATANGAJE BAKIVA KU RUBYINIRO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • petero6 years ago
    Dream boys forever barabizi ahubwo se nigute bataratwara Pggss ni abahanga kbs big up guys





Inyarwanda BACKGROUND