RFL
Kigali

PGGSS7: Davis D wari wasubiye ku ivuko yabajijwe iby’abafana ba Rayon Sports bamufanaga i Huye –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/05/2017 7:37
0


Ku wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017 mu karere ka Huye habereye igitaramo cyabimburiye ibindi mu irushanwa rya PGGSS7, muri iki gitaramo Davis D yafanwaga bikomeye n’abafana bakomeye ku rwego rw’igihugu bazwi mu ikipe ya Rayon Sports, byatumye tumwegera tumubaza ibijyanye n'aba bafana be bashya.



Uyu muhanzi aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko yishimiye kuba asubiye ku ivuko aha yavugaga ko avuka mu karere ka Huye ahaberaga n'ubundi iki gitaramo, aha Davis D yavuze ko yishimiye uko abaturage b’ i Huye bakiriye umuhungu wabo ku nshuro ya mbere ataramiye muri aka karere avukamo. Uyu musore mushya muri PGGSS yabwiye Inyarwanda ko yishimiye kuririmba Live noneho akayiririmbira mu irushanwa rikomeye nka PGGSS.

REBA HANO UKO DAVIS D YITWAYE MU GITARAMO CYA PGGSS7 I HUYE 

Davis D

Abafana barimo Nkundamatch w'i Kirinda na Rwarutabura (utagaragara muri iyi foto ) bari bari i Huye gufana Davis D

Davis D wagiranye ikiganiro kirekire na Inyarwanda yabajijwe ku bafana ba Rayon sports bagaragaye bamufana maze uyu musore atangaza ko ari inshuti ze basanzwe bahurira ku bibuga bafatanya gufana no gushyigikira ikipe nawe afana ya Rayon Sports. Uyu muhanzi yongeyeho kandi ko aba atigeze amenya ko bari buze i Huye ahubwo bamutunguye nubwo byamushimishije cyane.

REBA HANO IBYO DAVIS D YATANGAJE NYUMA Y'IGITARAMO CYA PGGSS7 I HUYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND