RFL
Kigali

PGGSS7: Danny Nanone i Rubavu yaririmbye indirimbo itarasohoka, uko yitwaye n’ibyo yatangaje muri iki gitaramo–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/06/2017 16:00
0


Ku wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2017 irushanwa rya PGGSS7 ryari riri kugana ku musozo dore ko aribwo habayemo igitaramo kibanziriza icya nyuma cyo muri iri rushanwa, igitaramo cyabereye i Rubavu aho Danny Nanone yatangarije ko akoze igikorwa kitigeze gikorwa n'undi muhanzi kuva irushanwa ryabaho.



REBA HANO UKO DANNY NANONE YITWAYE MU GITARAMO CY'I RUBAVU

Uyu musore akizamuka ku rubyiniro dore ko yari afite nimero ya mbere abantu bari biteze ko agiye kuririmba indirimbo ze zamamaye, aho kubigenza atyo uyu muraperi ahita yinjirana indirimbo ye nshya yari itaranagera hanze indirimbo yavuze ko yitwa ‘Soldier’ ayiririmba mu by'ukuri ntabwo yari yizeye ko iri bwakirwe cyane nkuko nawe yabidutangarije nyuma y’igitaramo.

PGGSSDanny ari ku rubyiniro ni uku byari byifashe

Akiva ku rubyiniro Danny Nanone yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko yashimishijwe n'ukuntu abantu bamwakiriye ndetse n'ukuntu bakiriye indirimbo ye nshya yaririmbye itarasohoka muri studio, aha ahita anatangaza ko ari agashya akoze muri iri rushanwa dore ko abahanzi benshi bakunze gukoresha indirimbo zabo zamamaye  mu rwego rwo gukurura abafana bityo ngo we yagombaga gukora n'ibitarakorwa .

Danny Nanone wari wavuye i Ngoma arwaye malaria yabwiye umunyamakuru ko i Rubavu yari yakize byatumye akoresha imbaraga nyinshi ubundi asaba abakunzi be gukomeza kumutora bandika umubare 4 bakohereza kuri 4343 mu butumwa bugufi.

UMVA HANO IBYO DANNY NANONE YATANGAJE NYUMA Y'IGITARAMO CY'I RUBAVU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND