Ku wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2017 irushanwa rya PGGSS7 ryari riri kugana ku musozo dore ko aribwo habayemo igitaramo kibanziriza icya nyuma cyo muri iri rushanwa, igitaramo cyabereye i Rubavu aho Danny Nanone yatangarije ko akoze igikorwa kitigeze gikorwa n'undi muhanzi kuva irushanwa ryabaho.
REBA HANO UKO DANNY NANONE YITWAYE MU GITARAMO CY'I RUBAVU
Uyu musore akizamuka ku rubyiniro dore ko yari afite nimero ya mbere abantu bari biteze ko agiye kuririmba indirimbo ze zamamaye, aho kubigenza atyo uyu muraperi ahita yinjirana indirimbo ye nshya yari itaranagera hanze indirimbo yavuze ko yitwa ‘Soldier’ ayiririmba mu by'ukuri ntabwo yari yizeye ko iri bwakirwe cyane nkuko nawe yabidutangarije nyuma y’igitaramo.
Danny ari ku rubyiniro ni uku byari byifashe
Akiva ku rubyiniro Danny Nanone yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko yashimishijwe n'ukuntu abantu bamwakiriye ndetse n'ukuntu bakiriye indirimbo ye nshya yaririmbye itarasohoka muri studio, aha ahita anatangaza ko ari agashya akoze muri iri rushanwa dore ko abahanzi benshi bakunze gukoresha indirimbo zabo zamamaye mu rwego rwo gukurura abafana bityo ngo we yagombaga gukora n'ibitarakorwa .
Danny Nanone wari wavuye i Ngoma arwaye malaria yabwiye umunyamakuru ko i Rubavu yari yakize byatumye akoresha imbaraga nyinshi ubundi asaba abakunzi be gukomeza kumutora bandika umubare 4 bakohereza kuri 4343 mu butumwa bugufi.
UMVA HANO IBYO DANNY NANONE YATANGAJE NYUMA Y'IGITARAMO CY'I RUBAVU
TANGA IGITECYEREZO