RFL
Kigali

PGGSS7: Christopher yasubije abafana bamutukiye i Gicumbi agira n’icyo avuga ku waba abyihishe inyuma

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/06/2017 10:30
1


Ku wa Gatandatu tariki 2 Kamena 2017 ni bwo igitaramo cya gatatu cya PGGSS7 cyari kigeze i Ngoma, muri iki gitaramo umuhanzi Christopher yongeye kwigaragaza dore ko ari umwe mu bahagurukije imbaga y’abafana batari bake bazamuye amaboko bose bagashyigikira uyu muhanzi. Akiva ku rubyiniro twaraganiriye tunagaruka ku bafana bamutuka.



REBA UKO CHRISTOPHER YITWAYE MU GITARAMO CYA PGGSS7 I NGOMA

Mu kiganiro na Christopher twatangiye tumubaza uko yabonye abafana be i Ngoma maze uyu muhanzi ahamya ko abafana be bakoze uko bashoboye kandi yabyishimiye, abajijwe ibanga yakoresheje ngo yitware neza i Ngoma dore ko ku bafana ari mu ba mbere bagize benshi, uyu musore yavuze ko ntarindi banga usibye guhitamo indirimbo azi neza ko abafana be bakunda kandi bishimira bityo bakaba bataretse kumwereka ko bazishimiye. Uyu musore wari uherutse gutukirwa mu gitaramo cyabanjirije icy’i Ngoma twashase kumubaza icyo atekereza ku bamututse maze nawe aratwemerera tubiganiraho.
Abafana b'i Gicumbi bari batutse Christopher ubwo yari ku rubyiniro (Photo/Igihe)
Christopher yabajijwe numunyamakuru niba koko yarabibonye ko yatutswe aha nta kujijinganya yahise abyemeza ahamya ko nawe yabibonye, abajijwe icyo yabivugaho agira ati”Ntacyo bimbwiye…” uyu muhanzi yavuze ko ntacyo ibyo kumutuka bimubwiye icyo ashaka ari igikombe, uyu muhanzi abajijwe niba yarigeze aregera abategura PGGSS7  kuba yaratutswe, uyu muhanzi yavuze ko atiteguye kuregana cyane ko atari azi neza uwo arega anongeraho akantu ati "uwo ariwe wese naramukubise…” ijambo rikunze gukoreshwa mu muziki werekana gukubitisha umuntu ibikorwa.
christopher

Christopher i Ngoma

Abajijwe niba adakeka ko hari abahanzi babyihishe inyuma Christopher ntiyigeze arya indimi yagize ati” Ni cyo kinini gihari, ariko birashoboka ko nta nawe, ntakimenyetso na kimwe gihari usibye ko nta n'icyo nshaka icyo nshaka ni igikombe…” uyu musore nyuma yo kugira icyo avuga kuri iyi nduru y’abafana bamutukiye i Gicumbi yibukije abafana be ko kumutora ari ukwandika umubare 3 bakohereza kuri 4343 agakomeza kwegukana igikombe nkuko nawe yabyitangarije.

REBA HANO IBYO CHRISTOPHER YATANGAJE NYUMA Y'IGITARAMO CYA PGGSS7 I NGOMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Peace6 years ago
    Christopher uri imfura cyane,nkunze ukuntu udakunda kururu,ibyo bariya bakoze bigaragaza mu mutwe habo,ntampamvu zo kuba nkabo.Igikombe uragikwiye,turagushyigikiye!





Inyarwanda BACKGROUND