RFL
Kigali

PGGSS7: Bull Dogg yatangaje impamvu yabujije abafana kujyana ibyapa mu gitaramo cy’i Rubavu –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/06/2017 12:34
0


Ku wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2017 ni bwo mu karere ka Rubavu haberaga igitaramo cya nyuma cyaberaga mu ntara mu irushanwa rya PGGSS7,umuraperi Bull Dogg waranzwe no gufanwa n'abafana bafite ibyapa muri iki gitaramo ntabyahagaragaye byatumye tumwegera tugira byinshi atubwira nyuma y’iki gitaramo.



REBA UKO BULL DOGG YITWAYE I RUBAVU

Bull Dogg yatangiye abazwa uko yabonye igitaramo yari amaze gukorera i Rubavu, atangaza ko yitwaye neza ndetse ashimira abafana uko bitwaye muri iki gitaramo, Bull Dogg wari umwe mu bagize abafana benshi muri iki gitaramo yaje kubazwa iby’abafana be bahinduye bwa mbere bakagaragara basizoye ariko ntabyapa bafite mu gihe ahandi hose bagaragaraga babifite.

PGGSSIki nikimwe mu byapa bicye byanditseho Bull Dogg byari i Rubavu

Uyu muraperi aganira na Inyarwanda.com yabwiye umunyamakuru ko we n'abamufasha bafashe icyemezo cyo kubuza abafana kuzana ibyapa nyuma y’inkuru zari zanditswe z'uko agura abafana bityo asanga ku bwe ibyapa ntacyo bimaze dore ko ngo nawe yabikoze kandi nta cyapa yari afite. Avuga ku bafana benshi yari afite Bull Dogg yagize ati” Nuwagura ntiyagura abafana bangana gutya.”

PGGSSBull Dogg ari ku rubyiniro ni uku byari byifashe

Usibye ariko iki kibazo Bull Dogg yabajijwe kuri bagenzi be batangiranye mu itsinda aribo Green P ndetse na Fireman bataragaragara na rimwe baje kumushyigikira,avuga ko biterwa nuko rimwe na rimwe ajya mu gitaramo wenda bagenzi be hari izindi gahunda bafite bityo we agasanga atabarenganya ku bwo kutaboneka kwabo.

REBA IBYO BULL DOGG YATANGAJE NYUMA Y'IKI GITARAMO

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND