RFL
Kigali

PGGSS7: Bull Dogg uhamya ko ari kwitwara neza avuga ko azatwara igikombe Imana nibishaka–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/06/2017 13:29
2


Irushanwa rya PGGSS7 riri kugana ku musozo, harabura ibitaramo bibiri ngo iri rushanwa rirangire, kuri ubu iyo uganiriye n'abandi bahanzi bose barihatanira bakubwira ko igikombe bagifite gusa waganira na Bull Dogg akerekana itandukaniro agahamya ko we azacyegukana Imana nibishaka.



REBA UKO BULL DOGG YITWAYE MU GITARAMO CYA PGGSS7 I NGOMA

Nyuma yo kuva ku rubyiniro mu gitaramo cyabereye i Ngoma mu ntara y’i Burasirazuba twegereye uyu muraperi Bull Dogg ufite izina rikomeye muri muzika nyarwanda maze tumubaza uko ari kubona iri rushanwa maze mu magambo ye atangaza ko ahagaze neza kandi abona ari kubyitwaramo neza uko ibitaramo bigenda bisimburana.

pggss7Bull Dogg i Ngoma

Mu gusoza ikiganiro twagiranye Bull Dogg yabajijwe n’umunyamakuru niba abona nawe yiha amahirwe yo kwegukana igikombe maze mu magambo ye asubiza muri aya magambo”Imana nibishaka…”. Uyu muraperi kandi yagarutse ku kibazo kiri kwiganza muri iri rushanwa cyo kugura abafana aho nawe yabinenze anahamya ko atari ibintu byiza na mba. Uyu muraperi yasabye abafana be gukomeza kumutora ku bwisnhi ngo arebe ko yakwegukana irushanwa aho bandika umubare 2 bakohereza kuri 4343.

REBA UKO BULL DOGG YITWAYE I NGOMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • libert6 years ago
    Bulldog turamwemera "mpenkoni"
  • ribert6 years ago
    Bulldog ararenze





Inyarwanda BACKGROUND