Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017 mu mujyi wa Huye hateganyijwe igitaramo cya mbere cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya 7. Ni muri urwo rwego rero abahanzi bose bari muri iri rushanwa bahagurukiye rimwe bakerekeza i Huye aho bagiye kwitegura neza igitaramo bafite mu masaha macye ari imbere.
Ahagana ku isaha ya saa tanu z'amanywa zo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2017 nibwo abahanzi baherekejwe n'abandi bantu bacye gusa bari mu ikipe yabo bahagurutse i Kigali berekeje i Huye aho bagomba kurara bakitegura kuzakora igitaramo kuri uyu wa Gatandatu. Iki gitaramo cya mbere cya PGGSS7 kizabera mu mujyi wa Huye abahanzi bose bakigiyemo bameze neza nta n'umwe ufite ikibazo.
REBA AMAFOTO:
Ubwo Bull Dogg yari ageze ku modoka mbere yo kwinjiramo, inyuma ye ni abanyeshuri bo ku Nyundo bazacurangira abahanzi muri PGGSS7Platini wo muri Dream Boys na Davis D bajya kwinjira mu modokaUmusore w'ibigango ucungira umutekano abahanzi muri PGGSS7 uzwi ku kazina kaa Boss nawe agiye kurara i Huye, ku rundi ruhande Oda Paccy yagaragazaga akanyamuneza mbere y'uko imodoka ihagurukaMc Buryohe ari mu modoka imwe nabahanzi berekeza i HuyeAbanyeshuri bize umuziki ku Nyundo bazacurangira abahanzi nabo berekeje i Huye Mbere gato ko bahaguruka i Kigali berekeza i Huye bafatanye ifoto y'u rwibutsoOda Paccy mu modoka agiye i HuyeQueen Cha asubiye mu mujyi yabayemo dore ko ari naho yize kaminuzaDereck wo muri Active yagiye yiyumvira umuzikiTMC hirya nawe ariyumvira umuzikiChristopher na Platini berekeje i Huye Bull Dogg, Social Mula na Davis D mu modoka berekeje i Huye
Mico The Best agiye i HuyeKuva ku bamotari kugeza ku ucuruza amagi bahagaze bashungera aba bahanzi mbere gato ko bahaguruka i KigaliIyi niyo modoka abahanzi bagiyemoBafashe umuhanda berekeje i Huye...
TANGA IGITECYEREZO