RFL
Kigali

PGGSS5: Ni iki cyihishe mu kuba Paccy na Knowless batatahanye n'abandi nyuma y’igitaramo?

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:28/03/2015 22:07
7


Nyuma y’igitaramo cya 2 mu bitaramo bya PGGSS5 bizazunguruka igihugu cyose cyabereye i Nyamagabe kuri uyu wa 28 Werurwe,2015 abahanzikazi Knowless na Paccy ntabwo batashye mu modoka isanzwe itwara abahanzi ikanabagarura.



Nyuma yo kwibaza byinshi ku mpamvu yaba yabateye gukora ibid ore ko aba ari nabo bakobwa bonyine bari muri iri rushanwa, twagerageje kuvugana nabo ndetse tunavugana n’umuyobozi mukuru wa EAP Joseph Mushyoma maze bagira ibyo badusobanurira kuri iki gikorwa.

Ku ruhande rw’umuraperikazi Oda Paccy yadusobanuriye ko kutagendana n’abandi bahanzi ntakindi kibyihishe inyuma ko ari uko gusa yashakaga gutaha mu mdoka ye. Ati “Njye mu kuva i Kigali ntabwo nagiye mu modoka yanjye najyanye n’abandi. Gusa imodoka yari iri hariya(Nyamagabe) kandi yagombaga gutaha. Ntabwo ari njye wayitwaye yansanzeyo

pggg

Paccy yasobanuye ko nta yindi mpamvu yatumye atajyana n'abandi

Tumubajije niba we na Knowless bataba bafite ikibazo mu kugendana n’abahungu yatubwiye ko nta kibazo we afite dore ko ari n’ubwa mbere atagendanye n’abandi. Ati “Nta kindi kibazo mfitanye na bagenzi banjye b’abahungu kuko ubusanzwe turajyana kandi tukanagarukana ni uko gusa imodoka yari ihari.

Nyuma yaho twashatse kuganira n’umuhanzikazi Knowless ariko ntitwabasha kumubona ku murongo we wa telefoni

pggss5

Knowless ntiyabashije kutwitaba ngo atubwire uko we byamugendekeye

Twifuje ariko no kumenya icyo abategura PGGSS babitekerezaho dore ko baba bafite aba bahanzi mu nshingano zabo mu gihe bari muri ibi bitaramo maze Joseph Mushyoma adusobanurira ko mu gihe umuhanzi yatanze impamvu yumvikana ashobora kwitahana nta kibazo gusa ko aba atakiri mu nshingano zabo.

Mushyoma Joseph bakunze kwita Boubou yatubwiye uko bigenda ngo umuhanzi atandukane n'abandi

Yagize ati “Hari igihe turangiza igitaramo bafite gahunda zitandukanye, bakaba babidusaba hanyuma bakagenda mu modoka zabo. Iyo igitaramo cyarangiye akaba yifitiye imodoka n’umushoferi ntabwo dukurikirana gahunda ze cyane iyo yabitumenyesheje turamureka akajya muri gahunda ze.”

Kubijyanye no kuba bagira ikibazo cyane cyane ko baba bari mu nshingano zabo yagize ati “Ntekereza ko n’amamodoka yabo aba afite insurance (ubwishingizi). Iyo yamaze rero kutumenyesha ko yitahana mu kinyabiziga cye biba bisa n’uko twaba tumugejeje hano mu mujyi wa Kigali agatega akajya iwe mu rugo kuko ntabwo tubageza mu mago yabo. Ikibi ni ikibazo cyavuka, akagira icyo aba tutazi iyo ari, kandi natwe tutazi iyo ari ntidushobora no guhaguruka kuri venue (aho igitaramo cyabereye).”

Nyamara n’ubwo abahanzi bemerewe kwicyura nyuma y’igitaramo ngo gusigara mu gihe abandi bagiye mu gitaramo byo ntibyemewe. Moshyoma yatubwiye ko uretse amasezerano aba bahanzi baba bafitanye n’ibindi bigo nta yindi mpamvu umuhanzi yatanga ngo abandi bamusige kandi n’ayo masezerano y’ibyo bigo agomba kuba atabangamira igitaramo cya PGGSS

Ati “Kujyana byo ni itegeko. Gutaha nibyo bemererwa iyo babanje kutumenyesha ariko kugenda kuko tuba tugiye mu gitaramo gifite amasaha kigomba kubera biba itegeko. No mu kujyana nabwo hari igihe tutajyana kuko muri contract (amasezerano) yabo hari abafite andi masezerano(n’ibindi bigo) hari abatubwira rero ko babanje kujya mu bikorwa basabwa n’izo contract ariko zitagomba kubangamira igitaramo cya Guma Guma Super Star.”

Iki ni igitaramo cya 2 mu bitaramo aba bahanzi bagomba gukora mu bice bitandukanye by’igihugu biyereka abakunzi babo.

Denise IRANZI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ana9 years ago
    ubwo c ibi bitumariye iki?
  • nanie9 years ago
    ntibakange batubihiriza
  • coupable9 years ago
    Nonese abantu bakuru ni ikibazo kuba bataha bonyine?
  • 9 years ago
    Ariko namwe mushakira ibibazo ahobitari ye! Ubu murumva mukozinkuru namwe rero??? Courage Butera, nicyaweeeee.....!!!! Umubare ni 6
  • kiza9 years ago
    Paccy nibitanyura muri KATA uzaca kuri giti mujisho....... Umwe wumuswa kabuhariwe uzamurwa na ruswa gusa
  • Ishimwe9 years ago
    Kumenya akantu kose nibyo tuba dikeneye ariko Jye nanabahemba sha???!!!
  • RUTO9 years ago
    Erega KWNOLESS si umuhanzi gusa ni uko akoresha ruswa y'igitsina ariko abayifata muracunge neza mutazakuramo virus ,none se ni ijwi ryiza kubyina neza se......





Inyarwanda BACKGROUND