RFL
Kigali

PGGSS5 - Knowless, Dream boys na Bull Dogg ntabwo bahagurukanye na bagenzi babo berekeza Nyamagabe

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/03/2015 11:08
3


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27,Werurwe 2015 nibwo abahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Star bahagurutse I Kigali berekeza mu Ntara y’Amajyepfo, mu mujyi wa Nyamagabe aho bagomba gukorera igitaramo cyabo cya kabiri kuri uyu wa Gatandatu.



Abahanzi 7 gusa nibo babashije guhagurukira rimwe, kuko umuraperi Bull Dogg, Knowless na Dream boys byagaragaye ko bo batari mu bahagurukanye na bagenzi babo ku mpamvu zigiye zinyuranye.

pggss5

Abahanzi, ababacungira umutekano, n'ikipe yose tekinike bahagurukanye muri iki gitondo

Ku ruhande rwa Dream boys bavuga ko uru rugendo rwahuriranye na gahunda z’ibitaramo basanzwe bakorana na kompanyi ya TIGO babereye abambasaderi, bakaba baramenyesheje Bralirwa na EAP kouyu munsi bafite igitaramo I Huye bityo bakaza guhurira na bagenzi babo muri uyu mujyi nyuma y’igitaramo.

Umuraperi Bull Dogg nawe avuga ko yagize izindi gahunda ze bwite zimutunguye ariko akaba yiteguye mu masaha make gusanga bagenzi be aho bari. Umuhanzikazi Knowless nawe ari i Huye ari naho aza guhurira na bagenzi be bagakomezanya urugendo i Nyamagabe.

Kuba aba bahanzi bari buze guhura na bagenzi babo bagakomezanya imyiteguro byanemejwe na Mushyoma Joseph(Boubou), umuyobozi mukuru wa East African Promoters, wahamije ko bose uyu munsi barara mu mujyi wa Nyamagabe ndetse ku isaha ya saa kumi bakaza guhurira muri sound check.

Ati “ Dream Boyz, Knowless na Bull Dogg bose batumenyeshe, nta kibazo gihari, bari bafite ibikorwa bagomba kugaragaramo I Huye ndetse bo bagiye mbere yacu ariko saa kumi bose baraza kuba bari kumwe n’abandi aho igitaramo kizabera bakora sound check ndetse barara Nyamagabe.”

Dereck

Dereck wo muri Active, Cake nibyo byari ibiryo bye mu gutangira urugendo

pggss5

Tracy na Passy bagize TNP, binjira muri bus

Reba amashusho y'igitaramo cya mbere bakoreye i Rusizi


Nizeyimana Selemani
PHOTO/Ngabo Leon






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    mutugezeho amakuru ya teta diana turamukumbuye
  • Marie Claudine Niyitegeka9 years ago
    Nimutubwire Niba ni Huye bazaza.
  • gipine9 years ago
    knowless yarari gureba uburyo intwarane zikigali yazipakiza bus hahahahaaaaaaaaaaaa narumiwe koko cyaramukamanye





Inyarwanda BACKGROUND