Mu gitaramo cya mbere cya PGGSS 5 cyabereye mu karere ka Rusizi ku itariki 21 Werurwe, umuhanzikazi Paccy wanitwaye neza kuri uwo munsi yagaragaye yambaye igikomo ku kagombambari(bracelet de cheville) ubusanzwe cyambarwa n’abakobwa cyangwa abagore bicuruza.
Imyinshi mu mitako yambarwa ku mubiri w’umuntu igira ibisobanuro. Iyo bigeze ku bikomo byo usanga ahanini bifite ubusobanuro n’ubwo abenshi babyambara batazi inkomoko cyangwa ubusobanuro bwabyo.
Ibikomo byambarwa ku kuguru, bikunda kwambarwa n’abakobwa cyangwa abagore banyuranye. Harimo ababa bazi igisobanuro cyabyo cyangwa se abandi bakabikora ari ukwigana bagenzi babo, abandi bakabikorera umurimbo gusa. Nyamara igisobanuro cy’igikomo cyambarwa ku kuguru gifitanye isano nini n’uburaya aho ucyambara aba agaragaza umwuga akora.
Kanda hano wumve indirimbo'Mbwira' ya Oda Paccy
Iki nicyo gikomo Oda Paccy yari yambaye mu gitaramo cy'i Rusizi
Uku niko urubuga wikipedia rusobanura ibikomo byambarwa ku maguru
Urubuga rwa Wikipedia.org rusobanura ko mwene ibi bikomo byambarwaga n’abakobwa bicuruza muri Misiri ya kera, bikaba cyari ikimenyetso cy’uko uwabaga acyambaye yabaga yicuruza, ari indaya. Mwene aba bakobwa ngo babaga bafite imyambaro yihariye, imibavu biteraga itandukanye n’abakobwa basanzwe , by’umwihariko bakagira ibikomo ku maguru bigaragaza ko bakora uyu mwunga bikabatandukanya n’abandi.
Oda Paccy imbere y'abafana i Rusizi
Ubusanzwe ibikomo nk'ibi byambarwa n'abakobwa cyangwa abagore bicuruza
Urubuga casafree.com rwo rusobanura ko mwene kiriya gikomo gisobanura umuntu wamaramaje mu busambanyi gusa rwongeraho ko abakobwa muri iki gihe bacyambara batazi n’ubusobanuro bwacyo.
Uretse imbuga nyinshi twagiye twifashisha zinyuranye, inyarwanda.com yanaganiriye na bamwe mu basanzwe bacuruza ibikomo bazi n’ ibisobanuro byabyo baduhamiriza koko ko icyambarwa ku kuguru gisobanura ko umukobwa yicuruza.
Claire(izina duhinduye) yagize ati” Iyo umukobwa yambaye igikomo ku kuguru bisobanura ko yicuruza, hari n’ibihugu bizwi neza ko rwose ucyambaye aba ari gushakisha abagabo, gusa inaha hari ababyambara batazi ubusobanuro bwabyo ariko abenshi bamaze kubumenya.”
Ese koko Paccy yaba yarambaye kiriya gikomo azi ubusobanuro bwacyo cyangwa wari umurimbo gusa?
Reba hano amashusho y'indirimbo 'Banseka'ya Oda Paccy
TANGA IGITECYEREZO