RFL
Kigali

PGGSS 5: Ni iki cyatumye Paccy yambara igikomo ubusanzwe cyambwarwa n'abakobwa bicuruza?

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:24/03/2015 15:01
23


Mu gitaramo cya mbere cya PGGSS 5 cyabereye mu karere ka Rusizi ku itariki 21 Werurwe, umuhanzikazi Paccy wanitwaye neza kuri uwo munsi yagaragaye yambaye igikomo ku kagombambari(bracelet de cheville) ubusanzwe cyambarwa n’abakobwa cyangwa abagore bicuruza.



Imyinshi mu mitako yambarwa ku mubiri w’umuntu igira ibisobanuro. Iyo bigeze ku bikomo byo usanga ahanini bifite ubusobanuro n’ubwo abenshi babyambara batazi inkomoko cyangwa ubusobanuro bwabyo.

Ibikomo byambarwa ku kuguru, bikunda kwambarwa n’abakobwa cyangwa abagore banyuranye. Harimo ababa bazi igisobanuro cyabyo cyangwa se abandi bakabikora ari ukwigana bagenzi babo, abandi bakabikorera umurimbo gusa. Nyamara igisobanuro cy’igikomo cyambarwa ku kuguru gifitanye isano nini n’uburaya aho ucyambara aba agaragaza umwuga akora.

Kanda hano wumve indirimbo'Mbwira' ya Oda Paccy

Oda Paccy

Iki nicyo gikomo Oda Paccy yari yambaye mu gitaramo cy'i Rusizi

Bracelet

Uku niko urubuga wikipedia rusobanura ibikomo byambarwa ku maguru

Urubuga rwa Wikipedia.org rusobanura ko mwene ibi bikomo byambarwaga n’abakobwa bicuruza muri Misiri ya  kera, bikaba cyari ikimenyetso cy’uko  uwabaga acyambaye yabaga yicuruza, ari indaya. Mwene aba bakobwa ngo babaga bafite imyambaro yihariye, imibavu biteraga itandukanye n’abakobwa basanzwe , by’umwihariko bakagira ibikomo ku maguru bigaragaza ko bakora uyu mwunga bikabatandukanya n’abandi.

 

Paccy

Oda Paccy imbere y'abafana i Rusizi

Oda Paccy imbere y'abafana i Rusizi

Ubusanzwe ibikomo nk'ibi byambarwa n'abakobwa cyangwa abagore bicuruza

Urubuga casafree.com rwo rusobanura ko mwene kiriya gikomo gisobanura umuntu wamaramaje mu busambanyi gusa rwongeraho ko abakobwa muri iki gihe bacyambara batazi n’ubusobanuro bwacyo.

Uretse imbuga nyinshi twagiye twifashisha zinyuranye, inyarwanda.com yanaganiriye na bamwe mu basanzwe bacuruza ibikomo bazi n’ ibisobanuro byabyo  baduhamiriza koko ko icyambarwa ku kuguru gisobanura ko umukobwa yicuruza.

Claire(izina duhinduye) yagize ati” Iyo umukobwa yambaye igikomo ku kuguru bisobanura ko yicuruza, hari n’ibihugu bizwi neza ko rwose ucyambaye aba ari gushakisha abagabo, gusa inaha hari ababyambara batazi ubusobanuro bwabyo ariko abenshi bamaze kubumenya.

Ese koko Paccy yaba yarambaye kiriya gikomo azi ubusobanuro bwacyo cyangwa wari umurimbo gusa?

 Reba hano amashusho y'indirimbo 'Banseka'ya Oda Paccy







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Ariko mugira amatiku kabisa nkibyo birabareba?
  • Ange9 years ago
    Bantu muziranye numuhanzi bita king james, nukuri muzamujyire inama ajye yisiga ka labelo ka bahungu kumunwa pe! Kandi ajye agerageze kugira isuku ku munwa we pee kuko ahora arigata iminwa, afite ibicandwe byinshi kandi twebwe nkaba fans be biratubangamira cyanee!! Nukuri muzamubwire ajye yigirira isuku kumunwa pee . Ahanagure ibintu biba byuzuyeho ntagasebye aba fans bee, iminwa yee abantu benshi bayivugaho ajye ajyirisuku kuko bitera isesemi kumubona avuga nibicandwe byuzuye kumunwa pee
  • amani kiwacu9 years ago
    ntitukishyiremo ibitekerezo bibi nkibyo.groumette ni bijoux nk'Indi yose ... kuki mufata ibintu mukabiha akamaro katari akabyo koko umuntu wese uyambaye ntibisobanura ko yicuruza ... ntago nimwe mwari mukwiriye kutujijura pe ... ntimukunganire ibitekerezo bibi
  • 9 years ago
    Najyaga mbona ababyambaye bikancanga ariko wenda Paccy ntiyari azi icyo bivuze. Bashiki bacu be aware ubwo uzongera kubyambara tuzamenya icyo atubwiye
  • 9 years ago
    ange ikiza nuko wazashakisha jamus ukabimwibwirira
  • s9 years ago
    Nuko nuko muramusebeje.Ikibazo nifitiye nuko yambara nkumuturage . nkicyo nigiki yambaye mw'ijosi koko?!! Abastars bacu baravavanga basi...
  • 9 years ago
    Njye uko mbibona iyi ni promotion imwe ya hatari abandi namwe mwashyushye ngo muravuga. Niko mbibona
  • Gaga9 years ago
    Ariko nanjye niko nsanzwe mbyumva ngo kwambara groumette bisobanura ko wicuruza, please abafite ibindi babiziho batubwira ntutuzagwe mu ruzi turwita ikiziba
  • Diane uwamwezi9 years ago
    ariko mana uko nukumusebya pe kwambara ibikomo kukaguru ntabwo bivuga ko ari ukwicururuza nkiri umwana najye numvaga bavuga ko kwambara igikomo kukaguru ari ukwicuruza ariko aho nakuruye kandi nkaba maze kugenda mubihugu byishyi nasanze atariko bimeze hari ibihugu babyambara nkumutako cyane cyane kubakobwa bashyingiwe rero buri hanu hafite umuco waho. nkaho ntuye cyane cyane babyambika abakobwa bashyingiye naba nyirabukwe babo naba shyingira babo, rwose mureke gusebya Paccy rwose .
  • 9 years ago
    Inkuru za nyirarureshwa ziragwira. ubuse turi muri misiri yakera? Mu Rwanda RWA kera ho babyambaraga nkumurimbo .
  • joe9 years ago
    Mwebwe se ko mutamuvugishije ngo mumubaze yabateye ubwoba iyo ninkuru ituzuye kabisa aho kugira ngo mudushyire mwihurizo mwari kumubaza tukumva impamvu yabikoze.kandi umuntu akora ikintu runaka harimpamvu yabyo.
  • did9 years ago
    Ariko abanyamakuru bo mu rwanda mwagiye mwishuri koko?ubu se nkiyi ni inkuru koko muzaniye abasomyi?????ubuturage buragwira kabisa.........gourmette kukaguru ntabwo bivuga uburaya, ni ukurimba nkuko wayambara nahandi.please mujye mutanga inkuru zifite KAMARO APANA KUBURA IBYO MUVUGA MUGASHAKISHA GUSA.NDABIZI KO IYI COMMENT MUTAYITAMBUTSA KUKO MBAVUZEHO ARIKO NIBURA MUBIMENYE KO MUBURA UBUNYAMWUGA. Murakoze
  • siso9 years ago
    yemwe banyamakuru hhhh muransekeje noneho muzajye mubuhinde usanga abakobwa,abagore 90% babyambara kumaguru none se Bose baricuruza hhhhh
  • cris9 years ago
    ubwomuratangiye gusebanya ntacyobimaze nindece wabayaramuguze ngo aduhe ubuhamya?nimbantawe nkamwebanyamakuru ibyomuvuga mubikurahe?burya iyo uvuga ikintu ushidikanya ntagihamya!!paccy kora abumunwa ubareke ubwongobarashakako uncika intenge koracyanebikazesha tukurinyumaaaaaaa impamvu turayizi barabona utangira imbaraga barashakako zincik hangana nabo kd kuberima tuzabatsindash
  • 9 years ago
    Tutitaye uko mu bindi bihugu bifatwa, tubanze turebe uko inaha abambaye Groumette bafatwa. Niba Paccy abizi ko bishobora gufatwa nabi akaba yaracyambaye abishaka, yagira ngo avugwe. Niba atar abizi, yagize ngo ni umurimbo, harabura icyo nyiri ubwite abivugaho, naho ubundi buri wese agira imyumvire ye
  • Kaliza9 years ago
    Hari amoko menshi y'inkuru ariko nanjye ndahamanya n'uwemeje ko iyi ari promo kuruta uko yaba ubuswa bw'umunyamakuru. Tujye dushishoza ntitugapfe gusoma buhumyi
  • twizere gilbert9 years ago
    Iriya ntago isobanura kwicuruza wende mubrda simbizi ariko ahandi ni umurimbo usanzwe.ntimugapfe gutangaza ibyo mutabonera ibisobanuro
  • Aimable 9 years ago
    Kumunyamakuru wanditse iyinkuru nundi wese utarubizi, wikipedia ni urubuga rufunguye kuri buri wese ushobora gushyiraho inkuru ushatse kdi ukayandika uko ushaste niyo mpamvu , muri academic work( paper review, research paper...) ntibyemewe ko utanga wikipedia nka source bishobora gutuma work yawe itemerwa kubwo amakuru abaho acyemangwa. Ibihe byiza kuri mwese na Pasika nziza kubachristu.
  • Ukuri9 years ago
    Icyo nenga uwanditse iyi nkuru ni uko atavugishije uvugwa ngo atubwire impamvu yabimuteye. Ndanenga Paccy niba koko yaba yarabyambaye abizi neza ko bifite igisobanuro kitari cyiza kuko nta rugero rwiza yaba aha abakiri batoariko ari umurimbo gusa ntakibazo kibirimo. Ndanenga abasomyi bashingiye ko nahandi babyambara, iarinacyo kiroshye benshi mu rwobo batazapfa kwikuramo. Ibyo ahandi bakora byose siko aribyiza kubyigana cyane cyane iyo utazi inkomoko yabyo. Niyo mpamvu ubona abagenda bamabye ubusa kuko baba babibonanye abanyamahanga, abandi bagenda amapantalo agwa hasi ngo babibonanye kanaka mu mashusho, sinema n'ahandi.
  • fabius9 years ago
    apana kujya musebanya uwo mwise claire ntabwo azi ibyo yasobanuye.mu bihugu byateye imbere nu mutimbo nkuko wambara chainnette ntakibazo birimo.kandi mbere yo gushinja umuntu byaba byiza mubanje kumubaza impamvu ya kambaye.murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND