RFL
Kigali

PGGSS5-Abahanzi 16 baravuga uburyo biteguye kwambuka inyanja izasigarana 6, naho abandi 10 bagatangira kwinjiza miliyoni ku kwezi

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:3/03/2015 18:00
30


Mu gihe hasigaye iminsi itageze ku cyumweru ngo abahanzi 10 bazakomeza urugendo rwa Primus Guma Guma Super Stars 5 bamenyekane abandi 6 bakavamo, abahanzi bose uko ari 16 bari mu myiteguro idasanzwe yo kuririmba kuri uyu wa 7 Werurwe, 2015, imbere y’akanama nkemurampaka kazemeza ugomba gukomeza n’ugomba gusigara.



Inyarwanda.co yegereye buri muhanzi muri 16 bari muri iri rushanwa maze batubwira uko biteguye uyu munsi

1. Active


Twaganiriye na Tizzo wo muri tsinda maze aratubwira ati“Twiteguye neza nk’uko n’undi muhanzi wese yabikubwira, imyiteguro irakomeje kandi igeze kure ahasigaye ni ahacu n’imigisha y’Imana. Magingo aya ibintu bimeze neza keretse hari igihindutse ariko kugeza ubu ibintu biracyameze neza. Sinzi uko imyiteguro y’abandi imeze ariko ku ruhande rwacu tumeze neza.

2. Bruce Melodie


Uyu musore na we wuzuye icyizere yagize ati “Niteguye neza, gutsinda niyo ntego yanjye nk’uko umuntu wese mu irushanwa aba yiteguye. Ni ugushyiramo akabaraga byanagenda neza tukagera no ku gikombe. Imyitozo nyirimo hamwe na band ya Guma Guma ndetse na band yanjye

3. Bull Dogg


Yagize ati “Ntabwo ari ubwa mbere ngiye muri biriya bintu, ndakeka inshuro zigera kuri 2 ngiye muri Guma Guma hari ubunararibonye(Experience) nakuyemo ku buryo kuri iyi nshuro ikosa umuntu aba yarakoze mu gihe cya mbere umuntu adashobota kurisubiramo, niba ryarabayeho ariko. Bivuga yuko ubu numva meze neza nkurikije état physique na mental (uko meze mu mubiri no mu mutwe) ndumva ntakizambuza gukora neza ibintu byanjye ngakomeza.

4. Dany Nanone


 N’icyizere gikomeye cyane yagize ati “Urebye hariya barashaka abantu icyenda nanjye wa 10. Urebye imyiteguro mfite mu mpande zose, ku rubyiniro, imyambarire n’ibindi byose ntakizambuza gukomeza.

5. Dream Boys


Twaganiriye na Platini  maze atubwira k obo biteguye igikombe “Twe twiteguye igikombe. Si ukuvuga ko kuri uriya munsi ntacyo tuzakora ariko burya ntabwo waba uwa 3 inshuro zingahe ngo ube uwa 3 inshuro nyinshi ngo ugire ikindi cyizere keretse habayemo ubujura ariko ubundi twebwe twiteguye igikombe nicyo kintu dutekereza.”

6. Senderi International Hit


 Yagize ati“Nta gahunda mfite yo kuvamo. Mfite ibikorwa byinshi ndimo gutegura ntakubwira muri aka kanya kuko ari iby’uriya munsi. Kuba ndwaye ntacyo bitwaye kuko ndi kunywa imiti kandi n’Imana izamfasha nkore neza

7. Jules Sentore


 Ati “Niteguye neza nk’uko bisanzwe. Niteguye kuzakora neza kandi nizeye ko bizanyura abanyarwanda bose muri rusange. Nzi neza ko abahanzi bose bari mu irushanwa buri wese yiteguye buri wese afite icyizere kandi arifuza gukomeza. Njye rero nizeye ku imyiteguro yanjye kuri 80% izatuma nkomeza ndetse nkanagera kure.

8. Social Mula


 Ati “Ndi mu myitozo nk’abandi, gusa ikiruta ibindi ni uko niyizeye cyane. Ndiha icyizere gikomeye cyo gukomeza.”

9. Naason


Ati “Nitegue neza cyane, ubu ndi mu myiteguro myinshi. Ndumva niteguye nta bwoba nzakomeza ndetse nshobora no gutwara igikombe barebye nabi.”

10. Rafiki


Ati“ Icyo niteguye ni igitaramo kandi niteguye gukora byiza tuakareba ibizakurikiraho icyo bizatanga gusa njye niteguye gutanga byiza. Kuba mushya muri iri rushanwa ntibivuze kub mushya ku kibuga hanze handi ni uko gusa ntari ndi muri iri rushanwa ariko ubu ndimo kandi abafana banjye bahoraho  ubwo rero mfite icyizere y’uko ibyiza biri imbere.”

11. TNP

pggss5

Twavuganye na Paccy wo muri iri tsinda maze adusubiza muri aya magambo “Turi mu myitozo n’abandi, turiteguye kuri uriya munsi nta kindi umuntu yakora ni ugukora neza kugira ngo n’abagize akanama nkemurampaka babibone n’abakundi bacu kugira ngo tubashe gukomeza mu icumi. Abantu ntibari basanzwe bazi TNP ikorera kuri stage (urubyiniro) nka ziriya, ni ikintu turi kwitegura cyane bazabona kuri uriya munsi tuzabatungura.”

12. Jody


 Ati “Ndimo nditegura neza kandi nishimiye cyane kuba ndi muri ariya marushanwa. Ndumva niteguye. Nta bwoba mfite kandi ndumva bitewe n’ibyo ndimo gutegura n’imbaraga ndimo kubishyiramo ndumva mfite icyizere cyo gukomeza.”

13. Knowless


Mu magambo make cyane yagize ati “Ndigukora imyitozo nk’ibisanzwe kugira ngo ibintu bizagende neza

14. Paccy Oda

Iyi ndirimbo ngo ivuga ku buhamya bw'ibyamubayeho

 Yagize ati“Ubu ngubu wenda sinahamya ngo nzajyamo cyangwa sinzajyamo gusa ndikwitegura uko nshoboye. Niba hari ikitaragenze neza ubushize giturutse ku ruhande rwanjye nzagerageza kugikosora, ibisigaye ni iby’abagize akanama nkemurampaka n’Imana. Ariko uko ndigutegura ibo nzakora ndahamya ko bizanyura abafana banjye cyane cyane ko aribo mba nkorera.”

15. Queen Cha


Yagize ati “Ndigukoresha imbaraga zanjye zose kugira ngo nzabashe gukora ibintu byiza. Abantu bose bari muri iri rushanwa barashoboye, rero abantu bashoboye njye amahirwe mbiha ni 50 n’abandi 50. Twese turashoboye kandi turigukoresha imbaraga zacu zose. Uwo amahirwe azasekera azakomeza ariko n’utazakomeza ntibizaba bivuze ko adashoboye by’ukuri.”

16. Young Grace

Grace

Ati“Ndimo gukora imyitozo uko bikwiye, ndimo ndakora igishoboka cyose ngo nzakore ibintu byiza kandi nizeye ko ibyo nzakora bizampa amahirwe yo gukomeza. Gusa ni irushanwa ubwo nyine mfite gukomeza cyangwa ngataha kandi niteguye kwakira igisubizo cyose kizavamo.

Nk’uko bigaragara aba bahanzi bose bari gukoresha imbaraga zabo zose kandi bifiteiye icyizere cyo gukomeza ariko nta kabuza 6 bagomba gusigara hagakomeza 10 gusa.

Ese wowe ninde urimo guha amahirwe?

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pop9 years ago
    hhhhhh senderi hit rwose arasetsa ngo ntagahunda afite yo kuvamo.nkundaa ko yigirira icyizeree kabisa nicyo mwemerreraaaaa
  • pop9 years ago
    hhhhhh senderi hit rwose arasetsa ngo ntagahunda afite yo kuvamo.nkundaa ko yigirira icyizeree kabisa nicyo mwemerreraaaaa
  • dada9 years ago
    dream boyz igikombe nicyabo kabisa
  • murungi jasca costa9 years ago
    Bruce turagushyigikiye mwana wacu komereza aho
  • Nadiya9 years ago
    senderi oyeeeeeeee Hit ahoooooooo aha ntibazagucika noneho peee
  • kalisa9 years ago
    Rafiki tukurinyuma muzaza
  • yakubu9 years ago
    amahirwe masa kuri young grace tukuri inyuma kdi turagushyigikiye
  • janette kundwa9 years ago
    willow lady boss young grace azakomeza go go go
  • aaaa9 years ago
    amahirwe masa kuri young grace, danny na active
  • jambo alain nkusi9 years ago
    young grace na knowless mubakobwa, nabull dog na active mubahungu
  • kule9 years ago
    Yesu christo fasha queen cha na young grace kuko ndabakunda cyane
  • Habimana9 years ago
    Dore abahanzi nifuza kobatabura .knowres ,senderi,D.Boyz,Merodi,sentore.
  • manzi 9 years ago
    dore abo narose bavuyemo, 1:sender, 2:Rafick, 3:tnp, 4 :jody,5:nansoni, 6:sentore,
  • alain9 years ago
    hope my brother indatwa they will make it big up to u dream boys
  • alain9 years ago
    hope my brother indatwa they will make it big up to u dream boys
  • mukanshuti9 years ago
    ni byiza ariko kuba mutarashyizemo abakera nka makanyaga.mavenge ndetse nabandi tubona bashoboye life nka man martin. pedro someone ntibyanshimishije neza
  • Patrick9 years ago
    Ahhhhhh knowless azakubitirahe ko Jody na Queen bamufite kuri live no kubyina. Icyonzicyo knowless niwe mukobwa urimo utazi live na dance. Girls courage
  • Fabrice9 years ago
    Ahhhhhh Jody za dance zaweeeeee.. Urabafite chch. Ntibazabere pe kk knowless. Ntiyarakwiye kujyamo hiyo bamusimbuza Tetaaa wacuu. Jody turakwemera, yo voice, yo live, na danceee. Yo sizeeeeeee
  • Kalisa9 years ago
    Igikombe nyiracyo turamuziiiiiiiiiiii!!!!!!!! Ntimukirushye munamugereranya nizo mmpinja zikivuga zitaranapfundura amabere badiiiii!!!!! Muge mureba umwana utanirushya mumagambo nkabo bahiye mushyotori,,,,, hahah butera oyeeeeeeeeeeeeeeeeeee
  • Kkkkkkkooooo9 years ago
    Knowlesssssss ni iya Guma guma Oyeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!! Atanayitwaye uyumwaka ahubwo mwabonibibazo bantu mwiba mwe murabe mwumva, naho utwo turara duto mumugereranya murasekeje gusa.





Inyarwanda BACKGROUND