Mu gihe hasigaye iminsi itageze ku cyumweru ngo abahanzi 10 bazakomeza urugendo rwa Primus Guma Guma Super Stars 5 bamenyekane abandi 6 bakavamo, abahanzi bose uko ari 16 bari mu myiteguro idasanzwe yo kuririmba kuri uyu wa 7 Werurwe, 2015, imbere y’akanama nkemurampaka kazemeza ugomba gukomeza n’ugomba gusigara.
Inyarwanda.co yegereye buri muhanzi muri 16 bari muri iri rushanwa maze batubwira uko biteguye uyu munsi
1. Active
Twaganiriye na Tizzo wo muri tsinda maze aratubwira ati“Twiteguye neza nk’uko n’undi muhanzi wese yabikubwira, imyiteguro irakomeje kandi igeze kure ahasigaye ni ahacu n’imigisha y’Imana. Magingo aya ibintu bimeze neza keretse hari igihindutse ariko kugeza ubu ibintu biracyameze neza. Sinzi uko imyiteguro y’abandi imeze ariko ku ruhande rwacu tumeze neza.”
2. Bruce Melodie
Uyu musore na we wuzuye icyizere yagize ati “Niteguye neza, gutsinda niyo ntego yanjye nk’uko umuntu wese mu irushanwa aba yiteguye. Ni ugushyiramo akabaraga byanagenda neza tukagera no ku gikombe. Imyitozo nyirimo hamwe na band ya Guma Guma ndetse na band yanjye”
3. Bull Dogg
Yagize ati “Ntabwo ari ubwa mbere ngiye muri biriya bintu, ndakeka inshuro zigera kuri 2 ngiye muri Guma Guma hari ubunararibonye(Experience) nakuyemo ku buryo kuri iyi nshuro ikosa umuntu aba yarakoze mu gihe cya mbere umuntu adashobota kurisubiramo, niba ryarabayeho ariko. Bivuga yuko ubu numva meze neza nkurikije état physique na mental (uko meze mu mubiri no mu mutwe) ndumva ntakizambuza gukora neza ibintu byanjye ngakomeza.”
4. Dany Nanone
N’icyizere gikomeye cyane yagize ati “Urebye hariya barashaka abantu icyenda nanjye wa 10. Urebye imyiteguro mfite mu mpande zose, ku rubyiniro, imyambarire n’ibindi byose ntakizambuza gukomeza.”
5. Dream Boys
Twaganiriye na Platini maze atubwira k obo biteguye igikombe “Twe twiteguye igikombe. Si ukuvuga ko kuri uriya munsi ntacyo tuzakora ariko burya ntabwo waba uwa 3 inshuro zingahe ngo ube uwa 3 inshuro nyinshi ngo ugire ikindi cyizere keretse habayemo ubujura ariko ubundi twebwe twiteguye igikombe nicyo kintu dutekereza.”
6. Senderi International Hit
Yagize ati“Nta gahunda mfite yo kuvamo. Mfite ibikorwa byinshi ndimo gutegura ntakubwira muri aka kanya kuko ari iby’uriya munsi. Kuba ndwaye ntacyo bitwaye kuko ndi kunywa imiti kandi n’Imana izamfasha nkore neza”
7. Jules Sentore
Ati “Niteguye neza nk’uko bisanzwe. Niteguye kuzakora neza kandi nizeye ko bizanyura abanyarwanda bose muri rusange. Nzi neza ko abahanzi bose bari mu irushanwa buri wese yiteguye buri wese afite icyizere kandi arifuza gukomeza. Njye rero nizeye ku imyiteguro yanjye kuri 80% izatuma nkomeza ndetse nkanagera kure.”
8. Social Mula
Ati “Ndi mu myitozo nk’abandi, gusa ikiruta ibindi ni uko niyizeye cyane. Ndiha icyizere gikomeye cyo gukomeza.”
9. Naason
Ati “Nitegue neza cyane, ubu ndi mu myiteguro myinshi. Ndumva niteguye nta bwoba nzakomeza ndetse nshobora no gutwara igikombe barebye nabi.”
10. Rafiki
Ati“ Icyo niteguye ni igitaramo kandi niteguye gukora byiza tuakareba ibizakurikiraho icyo bizatanga gusa njye niteguye gutanga byiza. Kuba mushya muri iri rushanwa ntibivuze kub mushya ku kibuga hanze handi ni uko gusa ntari ndi muri iri rushanwa ariko ubu ndimo kandi abafana banjye bahoraho ubwo rero mfite icyizere y’uko ibyiza biri imbere.”
11. TNP
Twavuganye na Paccy wo muri iri tsinda maze adusubiza muri aya magambo “Turi mu myitozo n’abandi, turiteguye kuri uriya munsi nta kindi umuntu yakora ni ugukora neza kugira ngo n’abagize akanama nkemurampaka babibone n’abakundi bacu kugira ngo tubashe gukomeza mu icumi. Abantu ntibari basanzwe bazi TNP ikorera kuri stage (urubyiniro) nka ziriya, ni ikintu turi kwitegura cyane bazabona kuri uriya munsi tuzabatungura.”
12. Jody
Ati “Ndimo nditegura neza kandi nishimiye cyane kuba ndi muri ariya marushanwa. Ndumva niteguye. Nta bwoba mfite kandi ndumva bitewe n’ibyo ndimo gutegura n’imbaraga ndimo kubishyiramo ndumva mfite icyizere cyo gukomeza.”
13. Knowless
Mu magambo make cyane yagize ati “Ndigukora imyitozo nk’ibisanzwe kugira ngo ibintu bizagende neza”
14. Paccy Oda
Yagize ati“Ubu ngubu wenda sinahamya ngo nzajyamo cyangwa sinzajyamo gusa ndikwitegura uko nshoboye. Niba hari ikitaragenze neza ubushize giturutse ku ruhande rwanjye nzagerageza kugikosora, ibisigaye ni iby’abagize akanama nkemurampaka n’Imana. Ariko uko ndigutegura ibo nzakora ndahamya ko bizanyura abafana banjye cyane cyane ko aribo mba nkorera.”
15. Queen Cha
Yagize ati “Ndigukoresha imbaraga zanjye zose kugira ngo nzabashe gukora ibintu byiza. Abantu bose bari muri iri rushanwa barashoboye, rero abantu bashoboye njye amahirwe mbiha ni 50 n’abandi 50. Twese turashoboye kandi turigukoresha imbaraga zacu zose. Uwo amahirwe azasekera azakomeza ariko n’utazakomeza ntibizaba bivuze ko adashoboye by’ukuri.”
16. Young Grace
Ati“Ndimo gukora imyitozo uko bikwiye, ndimo ndakora igishoboka cyose ngo nzakore ibintu byiza kandi nizeye ko ibyo nzakora bizampa amahirwe yo gukomeza. Gusa ni irushanwa ubwo nyine mfite gukomeza cyangwa ngataha kandi niteguye kwakira igisubizo cyose kizavamo.”
Nk’uko bigaragara aba bahanzi bose bari gukoresha imbaraga zabo zose kandi bifiteiye icyizere cyo gukomeza ariko nta kabuza 6 bagomba gusigara hagakomeza 10 gusa.
Ese wowe ninde urimo guha amahirwe?
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO