RFL
Kigali

Peter wahoze muri P Square yatangaje ko agiye kuza gukorera igitaramo mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/03/2018 9:01
0


Mu minsi ishize ni bwo itsinda rya P Square ryari rigizwe na Paul ndetse na Peter abasore babiri b’impanga bo muri Nigeria ryasenyutse barashwana bikomeye ndetse buri wese yiyemeza gutangira umuziki ku giti cye. Kuri ubu Peter wahoze muri iri tsinda yatangiye umuziki ku giti cye ndetse magingo aya yatangiye ibitaramo bikomeye bizananyura mu Rwand



Uyu musore yatangaje igitaramo cye azakorera mu Rwanda ku rutonde rw’ibitaramo byinshi agiye gukora azenguruka ibihugu binyuranye. Yatangiye ashimira abaturage bo muri Liberia uburyo bamwakiriye ahita atangaza ko agiye gutaramira mu bindi bihugu mu ruhererekane rw’ibitaramo yise ‘All eyes on P’. Ibihugu yatangaje agomba kuzataramiramo muri Afurika ni u Rwanda na Nigeria gusa cyane ko ibindi ari ibyo mu Burayi ndetse na zimwe muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo yahise atangaza uko gahunda ye ikurikiye imeze aho yatangaje ko tariki 30 Werurwe 2018 azaba ataramira Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Tariki 31 Werurwe 2018 agataramira Washington DC, tariki 2 Mata 2018 agataramira i Lagos ho muri Nigeria, tariki 6 Mata 2018 akazataramira Abu Dhabi mu gihe tariki 29 Mata 2018 azaba ataramira mu Rwanda.

Peter P SquarePeter P Square yatangaje ko agiye kuza gutaramira mu Rwanda

Akiza mu Rwanda nk'uko Peter yabitangaje ku rukuta rwe rwa Instagram azahita yerekeza mu Bubiligi aho azataramira tariki 30 Mata 2018 agahita akomereza ibitaramo bye ku mugabane w’Uburayi kugeza muri Gicurasi yose 2018. Aya makuru Peter yatangaje nta muntu uri hano imbere mu gihugu wigeze uyatangaza yewe ntituranamenya neza abari gutegura iki gitaramo gikomeye cy’uyu musore wahoze aririmba muri P Square ariko byanze bikunze amakuru arambuye kuri iki gitaramo mu minsi iri imbere turaba twayabamenyesheje.

P Square yaherukaga mu Mujyi wa Kigali mu Ukuboza 2012 aho we n'impanga ye bitabiriye ibirori bikomeye byari byateguwe n’Umuryango FPR Inkotanyi mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 FPR Inkotanyi yari imaze ishinzwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND