Mu iterambere rya muntu hari byinshi ageraho bivuye mu gukora kwe ndetse n’ubuntu bw’Imana ku bayemera. Abahanzi batandukanye bakunze kugaragaza ubutunzi bigwijeho ibintu bishimisha cyane abakunzi babo.
Uko hari abishimimira iterambere ry’abo bakunda ni nako hari abo bibabaza nk’abanzi babo ndetse rimwe na rimwe bikanatera ishyari bamwe harimo na bagenzi babo basa n’abahanganye mu kazi cyangwa imyuga baba bahuriyemo.
Umuhanzi wahoze mu itsinda rya P Square, Peter Okoye yashyize hanze ifoto igaragaza inyubako ye nziza cyane iparitsemo imodoka menshi kandi nziza maze ayiherekeresha icyo twakita nk’isengesho ryo gusabira ababona iyo foto kutarakazwa nayo no kutamugirira ishyari agira ati “Ndabasabira ko iyi foto yabatera imbaraga ikanabatera ishyaka aho kubarakaza cyangwa kubababaza. Imana yankoreye ibyo namwe izabibakorera. Vuga Amen cyane!!!”
Peter Okoye yagaragaje inzu n'imodoka bye asabira n'abandi guhirwa
N’ubwo hari abashobora kubifata nk’ubwishongozi, bamwe bashimiye cyane Peter ndetse banasaba ko ibyo byose byabagirirwaho nabo Imana ikabaha ubutunzi bufatika.
TANGA IGITECYEREZO