RFL
Kigali

Peter Okoye wa P- Square yabenzwe n’umukobwa amuziza ko atazi gucuranga Gitari

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/10/2015 12:17
2


Peter Okoye umwe mu bagize itsinda P – Square ryo muri Nigera, yatangaje uburyo ari igisebo gikomeye kwitwa umuhanzi ariko utazi gucuranga. Mu buhamya bwe avuga ko yatewe indobo n’umukobwa bakundanaga akamwanga amuziza ko atazi gucuranga Gitari (Guitar).



Mu kiganiro yagiranye na Drive Time hamwe na Vixen, Peter Okoye yavuze uburyo umukobwa bakundanaga yaje kumwanga agatangira gukundana n’undi musore wari uzi gucuranga gitari. Icyo gihe ngo ntabwo Peter Okoye yari yakamenye gucuranga gitari, biza gutuma umukunzi we amutera indobo amwanga burundu.  

Peter Okoye umaze imyaka ibiri ashakanye n’uwitwa Lola Omotayo, avuga ko igihe kimwe yari mu bitaro arwaye nyuma yo gukora impanuka, umusore w’inshuti ye wari umuhanga cyane mu gucuranga gitari akaza kumusura yitwaje gitari imwe kandi icyo gihe Peter yari kumwe n’umukobwa bakundanaga amurwaje.

Uwo musore witwaje gitari agiye gusura Peter, ubwo yacurangaga, umukobwa wakundanaga na Peter Okoye ndetse wari waje no kumurwaza ngo yahise yizihirwa cyane yisangira uwo musore uri gucuranga gitari, nuko bahuza urugwiro,Peter aramufuhira cyane bituma afata ingamba zo kwiga gucuranga. Peter Okoye yagize ati:

Reka mbabwire uko natangiye kwiga gucuranga gitari, ngo ndebe ko byamfasha kwigarurira umukobwa twakundanaga wari wanyangiye ko ntazi gucuranga. Nyuma yo gukora impanuka ntwaye piano na za gitari, nagiye mu bitaro bampa igitanda, umusore w’inshuti yanjye araza, afata gitari yazanye mu zitangirikiye mu mpanuka, atangira kuyicuranga kandi icyo gihe inshuti yanjye (Girlfriend) yari ihari. Uwo mwanya, umukobwa yahise amva iruhande abwira uwo muhungu ngo”Mana yanjye (Oh my God), Waba uzi uburyo bacuranga iyi ndirimbo?”

Nk’uko tubikesha Information Nigeria, Peter Okoye w’imyaka 33 y’amavuko avuga ko yahise agwa mu kantu arababara cyane, abuza uwo muhungu gukomeza gucuranga ariko undi arabyanga ahubwo akomeza kugirana urugwiro n’uwo mukobwa wari watwawe umutima n’imicurangire ye. Nyuma yo kuva mu bitaro, Peter Okoye atangaza ko yahise agura gitari ye bwite atangira kwiga kuyicuranga kugira ngo abashe kugumana na wa mukobwa wamuteye indobo amuziza ko atazi gucuranga.

Peter Okoye na Paul Okoye nibo bagize itsinda P Square

Peter Okeye akomeza avuga ko umunsi umwe, yaje gufata terefoni agahamagara wa mukobwa bakundanaga ariko asanga ari kumwe na wa musore bari gucuranga. Nyuma yo gusanga yaramuciye inyuma atabizi, Peter Okoye avuga ko bahise bashwana bahita batandukana burundu kubera kumuca inyuma agakurikira umusore uzi gucuranga gitari. Peter ati:

Umunsi umwe naramuhagamaye kuri terefoni ariko numva muri Background ijwi rimeze neza nk’irya gitari wa musore w’inshuti yanjye yacuranze turi kwa muganga. Nabajije uwo mukobwa iryo jwi numva iryo ariryo, ambwira ko Papa we afite CD y’indirimbo za Classic ndamuhakanya mubwira ko iryo jwi ndizi ariko yanga kubyemera. Nahise mubwira ngo ndaje. Ako kanya nahise njya iwabo, mubaza aho iyo CD yambwiraga iri, ambwira ko Papa we yayitwaye, nahise mbabara cyane, duhita dutandukana ubwo.

Uko niko Peter Okoye yatwawe inshuti ye y’umukobwa kubera kutamenya gucuranga gitari. Mu mwaka wa 2013 nibwo Peter Okoye yaje kwambikana impeta n’undi mukobwa yakunze witwa Lola Omotayo kugeza ubu bakaba bafitanye abana babiri aribo: Cameron Okoye na Aliona Okoye.

Peter Okoye n'umugore we

Gutwarwa umukunzi byamubereye isomo rikomeye, yiyemeza kuba intyoza mu gucuranga. Itsinda P- Square rigizwe n’abasore babiri b’impanga aribo: Peter Okoye na Paul Okeye.

Kugeza ubu P Square ifite abakunzi benshi cyane muri Afrika no mu bihugu bitandukanye ku isi. P- Square iza ku isonga mu bahanzi bakize cyane muri Afrika. P Square iza ku rutonde rw’ibyamamare bimaze gutaramira abanyarwanda.

Peter Okoye hamwe n'umukunzi we bambikanye impeta mu mwaka wa 2013






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KWIZERA Dieudonné8 years ago
    Nukuri Bacumugani Mu Kirundi Ngo Iyo Uvunitse Uca Umenya Gucumbagira,murumva Ko Peter Vyamuhaye Inguvu Bica Bituma Aronka N'umufasha.Mbega Umwe Paul Bavukana Na Peter Ntaragira Mariage?Murakoze.
  • Ir Junior Isco8 years ago
    uwomukobwa birabonekako atigez akunda uwomuririmvyi ahubwo yikundira igitari none hagati ya Paul na Peter ninde yakunzwe n'abantu benshi?Murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND