RFL
Kigali

Peter Okoye wahoze muri P Square, Sauti Sol na Youssou N’Dour bagiye guhurira mu gitaramo i Kigali

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/03/2018 14:03
0


Kuri ubu amakuru ahari ni uko Peter Okoye wahoze muri P Square, Sauti Sol na Youssou N’Dour bagiye guhurira mu gitaramo kimwe kizabera i Kigali. Iki gitaramo gitenganyijwe kubera muri Kigali Convention Centre, tariki 29 Mata 2018.



Mu minsi itambutse ni bwo umuririmbyi akaba n’umwanditsi ukomeye Peter Okoye wamamaye mu itsinda rya P-Square yari ahuriyemo n’umuvandimwe we w’impanga yemeje ko agiye gutaramira mu Rwanda mu gitaramo gikomeye aho kuri ubu abandi bahanzi bazafatanya nawe bafite amazina akomeye bamaze kumenyaka barimo: Youssou N’Dour n’itsinda rya Sauti Sol rigizwe n’abasore bane bo muri Kenya.

Amakuru Inyarwanda.com icyesha Might Popo uri mu bategura iki gitaramo yemeje ko uretse mu bahanzi b’abanyamahanga hanatekerejwe uburyo bazafatanya n’abahanzi bo mu Rwanda. Abashyizwe ku rutonde barimo Riderman, Knowless na Phionah Mbabazi. Iki gitaramo gitenganyijwe kubera muri Kigali Convention Centre, ku wa  29 Mata 2018. Cyateguwe ku bufatanye na Mo Ibrahim Foundation hizihizwa imiyoborere myiza muri Afurika aho cyaharihiwe iminsi igera kuri itatu mu birori bizaba tariki 27-29 Mata 2018.

Image result for Youssou N’Dour

Youssou N’Dour wo muri Senegal ategerejwe i Kigali

Image result for Peter Okoye P Square

Peter Okoye yemeje ko agiye kuza mu Rwanda

Muri ibi birori kandi hazanashimirwa Uwahoze ari Perezida wa Liberia [Yayoboye Liberia manda ebyiri kuva mu 2006 kugeza 2017], Ellen Johnson Sirleaf, wegukanye igihembo cya Mo Ibrahim 2017.Yahawe iki gihembo nyuma yo gusubiza ku murongo mu gihe gito  igihugu cya Liberia nyuma y’intambara za Gisivili zatwaye ubuzima bwa benshi. Ni igihembo gitangwa n’umuherwe w’Umunya-Sudani Mo Ibrahim; gihabwa umuyobozi wagiye ku butegetsi atowe n’abaturage akavaho ku neza ya rubanda.

Image result for Sauti Sol

Sauti Sol bagiye gutaramira mu Rwanda

Peter ugiye kuza mu Rwanda kuri gahunda ye afite ibitaramo bitandukanye azakorera ku migabane itandukanye. Tariki 30 Werurwe 2018 azaba ataramira Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Tariki 31 Werurwe 2018 agataramira Washington DC, tariki 2 Mata 2018 agataramira i Lagos ho muri Nigeria, tariki 6 Mata 2018 akazataramira Abu Dhabi mu gihe tariki 29 Mata 2018 azaba ataramira mu Rwanda.

Uyu mugabo azava mu Rwanda akomeza urugendo rw’ibitaramo mu Bubiligi aho azataramira tariki 30 Mata 2018 agahita akomereza ibitaramo bye ku mugabane w’Uburayi kugeza muri Gicurasi yose 2018. P Square baherukaga mu Mujyi wa Kigali mu Ukuboza 2012 aho we n'impanga ye bitabiriye ibirori bikomeye byari byateguwe n’Umuryango FPR Inkotanyi mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 FPR Inkotanyi yari imaze ishinzwe.

Peter P Square

Peter P Square yatangaje ko agiye kuza gutaramira mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND