RFL
Kigali

Perezida KAGAME yaganiriye n'abahanzi, abakinnyi n'abanyamakuru arabashimira anabizeza inkunga muri byose

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:28/05/2017 9:43
1


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017, Nyakubahwa Parezida wa Repubulika y' u Rwanda yakiriye abantu bose baba mu bijyanye na Siporo mu Rwanda, abahanzi bose ndetse n'abanyamakuru mu rwego rwo kuganira na bo no kubashimira ibikorwa byiza bakora.



Uyu muhango wabereye i Kigali mu nyubako ya Kigali Convention Center , abawitabiriye wabonaga bacyeye bose bashimishijwe no kubonana n'Umukuru w'Igihugu ndetse no kuganira. Bose hamwe bari bari mu byiciro bitatu hakurikijwe amazina y'ubutore bahawe ubwo bitabiraga Itorero ry'Igihugu.

Icyiciro cya mbere ni IMPARIRWAKUBARUSHA kikaba kigizwe n'abakinnyi b'imikino yose ndetse n'abandi bose bagira uruhare muri Siporo mu Rwanda , aba bakaba bagaragaje ibyishimo bidasanzwe byo kubonana na Perezida wa Repubulika.

Icyiciro cya kabiri ni INDATABIGWI kikaba kigizwe n'abahanzi bose (abaririmbyi, abanditsi, abakina amakinamico na Filime, abanyabugeni,...) ndetse n'abandi bose bagira uruhare mu bikorwa by'ubuhanzi n'ubugeni mu Rwanda. Aba na bo baserukanye umucyo ndetse bo baza no kurenzaho n'akarusho.

Icyiciro cya gatatu ni IMPAMYABIGWI kikaba kigizwe n'abanyamakuru ndetse n'abandi bose bakora ibikorwa bijyanye no gutangaza amakuru mu Rwanda. 

Imihigo twahize yose tuzayesa

Buri cyiciro cyari cyitoyemo ugihagarariye, maze agahabwa umwanya akagaragariza Perezida wa Repubulika imihigo yose myiza bahize ubwo bari mu Itorero ry’Igihugu, ndetse akamwizeza ko iyi mihigo yose bazayesa ntakabuza.

Felicitations

Mu ijambo rye Perezida wa Repubulika yabanje gushimira abakininnyi, abahanzi ndetse n'abanyamakuru uruhare bagira mu iterambere ry'igihugu ndetse no kumenyekanisha u Rwanda no kuruhesha ishema. 

Aha yahise atanga urugero ku mukobwa witwa Nyirarukundo Salome wegukanye umudali wa Zahabu mu irushanwa ryo kwirukanka ryabereye mu gihugu cya Maroc rizwi nka Semi-Marathon International de Berkane-SMIB, akaba yararushije abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika. Perezida Kagame akaba yahise amubwira ati "FELICITATIONS".

Yakomeje gushimira n'abandi bose ibyo bagezeho ariko agaruka ku basiganwa ku magare ko abashimira urwego rwiza bamaze kugeraho.

Abahanzi n’abakinnyi bahagarariye igihugu bakwiye gufashwa muri byose

Mu ijambo rye Perezida Paul Kagame yasabye ko inzego zibishinzwe zose zigomba gukora ibishoboka byose kugira ngo batere inkunga ku buryo bufatika abafite ubushobozi n’ubumenyi maze bagere kure mu marushanwa mpuzamahanga ndetse begukane n’imidari kuko byose bishoboka.

Natwe imidari twayitwara, abayitwara ni abantu nkatwe

Perezida Paul Kagame yakomeje abwira abari aho ko abantu bakomeye bazwi mu mikino  usanga baturuka mu bihugu bifite imiterere imeze nk’iy'igihugu cy'u Rwanda bityo n’abanyarwanda baramutse bafashijwe bihagije bashobora kugera ku rwego rushimishije cyane. 

Hagomba kujyaho uburyo bwo gushaka abafite impano nshya bagafashwa

Perezida Paul Kagame kandi yashimangiye ko hari abantu bafite impano zitangaje ariko rimwe na rimwe ntibamenyekane. Iki gihe biba ari igihombo kuri bo ubwabo ndetse no ku gihugu bityo ko hagomba kujyaho uburyo izi mpano zizajya zimenyekana ndetse abazifite bagafashwa bihagije kugira ngo batere imbere.

Yagize ati: "Hari abandi batagaragara cyangwa se bataragaragara, baba bafite ubushobozi ariko baba batafashijwe, batatewe inkunga, ntibazaboneke cyangwa ntibazamenyekane. Icyo gihe bwa bushobozi bwabo bubarimo bukaba impfabusa. Buba impfabusa kuri bo ku giti cyabo ndetse buba n’impfabusa ku gihugu muri rusange na cyo kiba gitakaje.”

Bose hamwe bageneye Perezida Kagame impano yo kumushimira

Barore Cleophas wari uyoboye ibi birori, yabwiye Perezida Kagame ko izi ntore zamugeneye impano yo kumushimira ibyiza ndetse n’uruhare rukomeye yagize kugira ngo imikino, ubuhanzi ndetse n’umwuga w’Itangazamakuru birusheho kugenda neze no gutera imbere.

Umuhanzikazi Butera KNOWLESS, umukinnyi wa Cricket ERIC Dusingizimana ndetse n’umunyamakurukaza Carine Umutoni ni bo bashyikirije iyi mpano Perezida wa Repubulika Paul Kagame maze na we arabashimira. 


Perezida Paul Kagame ubwo yabagezagaho ijambo

Abakinnyi, abahanzi n'abanyamakuru bakurikiye impanuro za Perezida wa Repubulika

Knowless , Capitain ERIC na Carine umutoni  ni bo bashyikirije Perezida iyi impano 

Bose bari banezerewe

Minisitiri UWACU Julienne abagezaho ijambo

Minisitiri Jean  Philbert NSENGIMANA ufite urubyiruko mu nshingano ze yari ahari

Mbere gato yuko Perezida wa Repubulika ahagera.

IMPARIRWAKUBARUSHA bambaye ubururu, INDATABIGWI bambaye umuhondo naho IMPAMYABIGWI bambaye icyatsi.

 

REBA IJAMBO PEREZIDA PAUL KAGAME YAGEJEJE KU BARI BITABIRIYE IBYO BIRORI

 

AMAFOTO: Village Urugwiro & Jean Luc (InyaRwanda)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kally 6 years ago
    Two important people in my life in one pic wowwwwwww 1. H.E paul Kagame INTORE Nkuru 2. My favorite Singer Butera Wow





Inyarwanda BACKGROUND