Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yagiriye inama icyamamare Kanye West anamukoza isoni mu ruhame nyuma y’uko atangaje ku mugaragaro ko azahatanira kuyobora iki gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora ya Perezida w’iki gihugu azaba mu mwaka wa 2020.
Ubwo yari mu birori byo gukusanya inkunga muri San Fransisco mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Obama yakojeje isoni umuraperi Kanye West mbere y’uko ajya kuririmba muri ibyo birori byari byitabiriwe n’abishoboye, dore ko kwinjira byasabaga amadolari hagati ya 250 n’1000, ni ukuvuga hagati y’ibihumbi 180 n’ibihumbi 750 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.
Aha Perezida Obama yari kumwe na Kanye West n'umugore we Kim Kardashian
Perezida Obama yagize ati: “Mu kanya gato mugiye kumva umugabo numvise avuga ko ashaka kujya muri Politiki. Mushobora kuba namwe mwarabyumvise, Kanye West arimo gutekereza ibyo kuyobora iki gihugu... Niba koko akomeje, mfite inama namugira ku bijyanye no kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icya mbere, ugomba kumara igihe kirekire ukemura ibibazo by’abantu bafite imyitwarire idasanzwe,bitwara buri gihe nk’abarimo gukora ibiganiro kuri televiziyo.”
Perezida Obama, yavuze iby’abitwara nk’abakora ibiganiro kuri televiziyo, ashaka gukomoza kuri Kim Kardashiam, umugore w’uyu Kanye West kubera imyitwarire ikunda kumuranga. Aha kandi yanagarutse ku butumwa bwari mu magambo agize album ya gatanu Kanye West aherutse gusohora, avuga ko igihugu kitazigera gitora umuntu w’izina n’imyitwarire isekeje ngo abe ari we uba Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika.
Kanye West yatangaje ko byanze bikunze azahatanira kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Muri Kanama uyu mwaka, nibwo Kanye West yavugiye mu birori bya MTV Video Music Awards ko mu mwaka wa 2020 azaba ari mu bahatanira kuyobora igihugu cye cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu myaka yabanje, yagiye agaragara cyane yamamaza anashyigikira Perezida Barack Obama ugiye kurangiza manda ze yemerewe n’itegeko nshinga ry’iki gihugu.
TANGA IGITECYEREZO