RFL
Kigali

Perezida Museveni yashinje Bobi Wine n’abambari be igitero cyangije ibirahure by’imodoka ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/08/2018 13:05
0


Umunyamuziki Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] yari kumwe n’abambari be ahitwa Arua ku wa mbere tariki 13 Kanama 2018 mu bikorwa byo kwamamaza abahatanira kujya mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda ari naho umushoferi we, Yasin yarasiwe na Polisi agahita apfa. Bivugwa ko Polisi yamurashe yibeshye ko ari Bobi Wine ndetse n’uyu muhanzi nawe yarabyigamb



Perezida Museveni yasobanuye byimbitse uko Bobi Wine n’abambari be ndetse n’abandi bahanganye n’ubutegetsi aribo bagabye igitero ku modoka z’abarinzi be kugeza ku modoka yari imutwaye. Mu itangazo yanyujije kuri Facebook na Twitter, Umukuru w’Igihugu cya Uganda yasobanuye iby’igitero cyangije imodoka y’abarinzi be anakomoza ku iraswa ry’umushoferi wa Bobi Wine [Depite Robert Kyagulanyi].

Byose byabaye mu ijoro rimwe rya tariki 13 Kanama 2018. Iraswa ry’umushoferi wa Bobi Wine ryabaye uruhurirane n’igitero Perezida Museveni yagabweho cyangije byinshi kugeza ku modoka z’abamurinda nk’uko Chimpreports ibivuga.

Ni ibintu byakuruye umwuka utari mwiza mu gihugu kuva ku muturage wibereye mu cyaro kugeza ku bakoresha imbuga nkoranyambaga bari bafite ikibazo ku mutekano wabo. Museveni avuga ko yagabweho igitero ntagire icyo aba, gusa imodoka y’abarinzi be yangijwe bikomeye ikirahure cy’inyuma.

Imbuga nkoranyambaga zirakoreshwa muri Uganda kugeza mugore wa Bobi Wine, uvuga ko atazi aho umugabo we n’abandi bambari bari kumwe nawe baherereye. Yongeraho ko na telephone umugabo we akoresha itari ku mugorongo.

Edaily yandikirwa muri Tanzania, mu ijoro ryakeye yasohoye inkuru ivuga ko mu rucyerera rwo ku wa 13 Kanama, Polisi n’abasirikare bafunze benshi barimo n’abanyacyubahiro bakomeye nka Hon. Zaake Francis, Hon. Gerald Karuhanga, Nyanzi Fred, Kassiano Wadri [Umuvugizi wa Polisi yemeje ko uyu Wadri w'imyaka 61 yitabye Imana ]. Ngo bamwe barafunzwe, abandi barakubitwa mu buryo bukomeye bibaganisha mu bitaro kugeza n’ubu.

President Museveni's car stoned

Iyi modoka yangijwe ikirahure cy'inyuma

Perezida Museveni yabyutse yandika ku mbuga nkoranyambaga akoresha asubiza ababuranaga bavuga ko imodoka ye ntacyo yabaye kuko ari umutamenwa. Abandi bakavuga ko imodoka zari zimuherekeje zangiritse. Ati “Bagabo,  namwe bagore cyane cyane babyeyi bacu….Ndabyiyumvisha ukuntu bamwe muri mwe mu hangayikishijwe n’ubwicanyi budashira bw’abahanganiye ubutegetsi harimo n’igitero cyabereye Arua ku wa mbere.”.

Yakomeje anenga abatavuga rumwe nawe barimo na Bobi Wine. Ati“ Abo bahanganye na Leta barimo Kassion, Kyagulanyi (Bobi Wine) n’abandi bateye amabuye abashinzwe umutekano wanjye ndetse n’imodoka yanjye narimo. Amabuye bateye yangije ikirahure cy’imodoka kubera ko atari umutamenwa. Nta wakomeretse kugeza ku muntu ukuze ukunda kwambara ingofero (yivugaga).”

Yasobanuye ko abashinzwe umutekano we batigeze barasa abamugabyeho igitero, ngo babonaga hapfa benshi. Yanavuze ko abamuteye bamukurikiye bamugeza mu mujyi aho banakomereje abarwanashyaka be babarizwa muri NRM.

Ati “…Bakomeje kudukurikira bagera no mu mujyi aho biraye mu mbaga y’abarwanshaka b’ishyaka, NRM.” Ngo muri uko gushyamirana niho umwe mu bigaragambyaga yapfiriye.

President Yoweri Kaguta Museveni

Perezida Museveni yanenze bikomeye Bobi Wine n'abambari be

Saa 6:30: z’umugoroba z’uwa 13 Kanama ni bwo Perezida Museveni n’abamurinda bagabweho igitero avuye ahitwa Booma. Emilian Kayima, Umuvugizi wa Polisi yabwiye Dail Monitor ko hari abatangiye gufatwa baryozwa iki gitero ariko ngo benshi mu bagabye igitero biragoye kubamenya kuko bari bisize amarangi mu maso. Kugeza ubu, biragoye kumenya aho Bobi Wine n’abambari be bafungiye.

Bobi Wine

Museveni yavuze ko yatangije urugamba rwo kubohora Uganda agira ngo buri muturage azishyire yizane. Ngo uhungabanya umutekano wese akwiriye kubiryozwa

Museveni mu bikorwa byo kwiyamamaza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND