RFL
Kigali

Perezida Paul Kagame yahuye n’igikomangoma cy’u Bwongereza Harry

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:17/04/2018 18:04
0


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriwe ndetse agirana ibiganiro n’igikomangoma cy’u Bwongereza Harry,mu ngoro y’umwamikazi Elizabeti wa II, i Buckingham. Ni mu rugendo perezida arimo mu Bwongereza aho yitabiriye ihuriro ry’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth.



Binyuze ku rukuta rwa Twitter, ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, byemejwe ko perezida Paul Kagame yahuye n’igikomangoma cy'u Bwongereza Harry bakanagirana ibiganiro. Icyakora ibyo ibi biganiro byibanzeho ntibyatangajwe, gusa u Rwanda n’u Bwongereza bihuriye ku mishinga byinshi y’ihuriro bihuriyemo ry’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth. Kimwe n’ibindi bihugu by'ibinyamuryango u Rwanda rwitabiriye ihuriro ry’umuryango commonwealth, inama isanzwe iba inshuro 2 mu mwaka.

Perezida Kagame n'igikomangoma Harry

Zimwe mu ntego nyamukuru zatumye u Bwongereza bushyiraho uyu muryango wa Commonwealth harimo gufashanya hagati y’ibihugu binyamuryango mu buryo bw’ubukungu, kuri iyi nshuro Guverinoma, abashoramari n’indi miryango itandukanye bagera ku 5000 bagomba kuganira ku hazaza h’ibi bihugu mu byiciro bitandukanye himakazwa Demokarasi no kurengera ikirere.

Ihuriro rya Commonwealth muri uyu mwaka ryatangiye kuri uyu wa mbere taliki ya 16 Mata rizasozwa taliki 20 Mata uyu mwaka wa 2018. Umuryango wa Commonwealth washinzwe n’umwamikazi, ugizwe ahanini n’ibihugu  u Bwongereza bwakolonije u Rwanda rwawinjiyemo mu mwaka wa 2009. Mu mateka y’uwo muryango, u Rwanda rwabaye igihugu cya kabiri kibaye umunyamuryango wa Commonwealth nyuma ya Mozambique ku bihugu bitakoronijwe n’u Bwongereza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND