RFL
Kigali

Nyuma yo gutsinda amatora ya Perezida, Paul Kagame mu bo yashimiye harimo abahanzi n’abanyamakuru

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/08/2017 11:08
2


Tariki ya 3-4 Kanama 2017 abanyarwanda batoye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, birangira Paul Kagame wari uhagarariye FPR Inkotanyi ari we utsinze amatora nkuko Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yabitangaje ishingiye kuri 80% y'amajwi y'agateganyo yabaruwe.



Abanyarwanda 6,897,076 ni bo bitabiriye amatora ya Perezida w'u Rwanda. Ku rwego rw'igihugu, 80 % by'amajwi y'agateganyo yamaze gutangazwa, abantu batoye Paul Kagame ni 5,433,890 bangana na 98.66%, Dr Frank Habineza yatowe n'abantu 24,904 bangana na 0.45% naho Mpayimana Phillipe yatowe n'abantu 39,620 bangana na 0.72%. Paul Kagame yaje ku mwanya wa mbere n'amajwi 98.66%, akurikirwa na Mpayimana Phillipe ufite amajwi 0.72%, uwa gatatu aba Dr Frank Habineza ufite amajwi 0.45%.

Ubwo Komisiyo y'Igihugu y'Amatora mu Rwanda (NEC) yari imaze gutangaza 80% y'amajwi y'agateganyo, Paul Kagame akaza imbere y’abo bari bahanganye mu matora ya Perezida, yafashe ijambo aganiriza abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari i Rusororo ku cyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi bategereje ibiva mu matora. Mu ijambo rye Paul Kagame yashimiye cyane abamubaye hafi muri uku kwiyamamaza. 

Paul Kagame yatangiye ashimira abanyarwanda bahagaze ku cyo bashaka kugeza babyeretse amahanga atarasibye kunenga icyemezo abanyarwanda bari bifatiye cyo gusaba Nyakubahwa Paul Kagame kongera kuyobora u Rwanda. Nyuma yaboneyeho gushimira Abanyarwanda bagiye baba hafi umuryango wa FPR Inkotanyi bagaherekeza umukandida wayo. Paul Kagame yakomeje gushimira abantu, agera no ku bahanzi cyo kimwe n’abanyamakuru. Yagize ati:

Ntabwo nakwibagirwa gushimira abahanzi n'abaririmbyi badususurukije,ahari hashyushye bakadufasha kuhashyushya kurushaho barakoze cyane. Hari ndetse abanyamakuru baba abo mu gihugu hano baba abo hanze, baba abo bose bakora imirimo itandukanye, abafotora,abakoresha za social media (imbuga nkoranyambaga) mbese ibyabaga byose muri iki gikorwa cy’amatora nta hantu bitabaga bigera ku isi muri uwo mwanya bibereyeho. Mwarakoze namwe cyane.

Paul Kagame nyuma yo gutorerwa kuyobora u Rwanda indi myaka 7

Twabibutsa ko Paul Kagame akiri imbere mu ibarura ry’amajwi rikomeje dore ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2017 ari bwo NEC iri butangaze 100% by'amajwi y’agateganyo mu gihe ku wa Gatatu w'icyumweru gitaha aribwo hazatangazwa ibyavuye mu matora bya nyuma.


abahanzi

Abahanzi banyuranye kandi benshi baherekeje Paul Kagame mu kwiyamamaza

Mu rugendo rwo kwiyamamaza abanyamakuru babaga bahari

MU MAFOTO: KAGAME yatsindiye kuyobora u Rwanda indi myaka 7,..byari ibyishimo bikomeye i Rusororo ku cyicaro cya FPR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Irambona Paterne6 years ago
    Twishimiye umuyobozi wacu nakomeze atuyobore
  • DUKUNDIMANA PETER6 years ago
    HORA KU NGOMA KAGAME PAUL ABANYARWANDA TWESE TUKURI INYUMA;KOMEZA UTUYOBORE.





Inyarwanda BACKGROUND