RFL
Kigali

Umuhanzi Peacemaker arasaba abantu kwimakaza amahoro n’urukundo bagashyira hamwe-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/03/2017 12:24
0


Umuhanzi Peacemaker yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Amahoro’ irimo ubutumwa busaba abantu kwimakaza amahoro n’urukundo bagashyira hamwe ndetse bakazirikana ko ibyo ari kubasaba ari inshingano bahawe n’Imana.



Mbarubucyeye Etienne ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Peacemaker ni umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge mu itangazamakuru akaba aririmba mu njyana ya Reggae. Indirimbo ze nyinshi ziba zivuga ku amahoro ndetse n’urukundo mu bantu.

Mu butumwa bwe bukubiye muri iyi ndirimbo yise ‘Amahoro’, Peacemaker akomeza avuga ko amatiku n’inzangano bidakwiye guhabwa intebe mu bantu ahubwo ko buri wese akwiye guharanira kubana amahoro na mugenzi we. “Kuki twaturana dutongana, kuki twabaho tumarana, mureke tubeho mu rukundo twimakaze amahoro,..”

REBA HANO 'AMAHORO' INDIRIMBO YA PEACEMAKER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND