RFL
Kigali

Peace yinjiye mu rugamba rwo guhangana n'abavuga ko adatera imbere

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:23/07/2014 16:03
0


Umuhanzi Peace Jolis aravuga ko yatangiye kurwana intamba yo kwemeza no kwereka ukuri abantu bakomeje kugenda bavuga ko ari umwe mu bahanzi batava aho bari ngo batere imbere.



Peace Jolis yemeza ko muri iki gihe hari ibintu byinshi yashingiraho agahamiriza buri wese ko hari aho yavuye mu rugendo rwe rwa muzika ko hari naho amaze kugera kandi hashimishije.

bzxc

Peace mu gitaramo aherutse gutumirwamo cya Kidumu

Mu kiganiro n’inyarwanda.com, uyu muhanzi yadutangarije ko ubu amaze kuba umwe mu bahanzi bake b’abanyarwanda bagerageza gukora umuzi by’umwuga aho kuri ubu afite itsinda rihoraho rimucurangira umuziki wa live.

Peace ati “  Njyewe sinemeranya na gato n’abantu bavuga ko ntajya nzamuka. Ubu Ndimo ndategura album, mfite itsinda ricurangira ariryo Sauti band, ikindi ndi kugenda ngaragara mu bitaramo bikomeye nk’icya Kidumu, Kigali Up ngenda ntumirwamo n’ibindi. Ubwo se ni gute uwo muhanzi atazamuka??Nonese nakoze indirimbo ya mbere mpita ntangira kwitabira ibitaramo nk’ibyo?”

hgst

Muri iki kiganiro uyu muhanzi wanitabiriye irushanwa rya Tusker Project fame riheruka yakomeje adutangariza ko arimo anagerageza kwitondera indirimbo ze z’amajwi n’amashusho. Ati “ Ndimo  kwitondera ama audio yanjye na video nta gupfa gushyira hanze, ubu ndi gukora umuziki nk’umunyamwuga hari aho navuye hari naho ngeze.”

Reba amashusho y'indirimbo 'HONEY', Peace aheruka gukorana na Hope wegukanye TPF


Peace asoza avuga ko n’ubwo agifite urugendo rurerure mu iterambere rya muzika ye atabura kwishimira urwego agezeho ndetse akaba ashimira n’abakomeza kumutera ingabo mu bitugu mu bikorwa bye byose.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND