RFL
Kigali

Peace Jolis yasohoye indirimbo nshya yise 'Everything', impano ku bari mu rukundo-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/12/2017 20:09
0


Umuhanzi Peace Jolis arakataje mu muziki we nyuma yo gusoza amasomo y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Kuri ubu Peace Jolis yamaze gushyira hanze indirimbo nshya y'urukundo yise 'Everything' yatunganyijwe na producer Jay P.



Peace Jolis ni umuhanzi nyarwanda uzwiho ubuhanga mu ijwi no mu myandikire akaba azwi mu ndirimbo zinyuranye nka Mpamagara, Musimbure, I love you, Nakoze Iki,Turi beza, Ferrari, Uko nagukunze n'izindi zinyuranye. Magingo aya, Peace Jolis yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Everything', impano yageneye abari mu rukundo. Peace Jolis yabwiye Inyarwanda ko ajya kwandika iyi ndirimbo yari ahamagawe na Jay P amubwira ko hari mixtape ari gukora kandi ko nawe (Peace Jolis) agomba kuyibonekamo. 

REBA HANO 'EVERYTHING' YA PEACE JOLIS

Muri iyi ndirimbo 'Everything', Peace Jolis aririmbamo aya magambo: "Umenya ari bwo bwa mbere ngiye mu rukundo nkabyiyumvamo,Sinjya menyera ibyiza unkorera, uhora uri mushya mu maso yanjye. Njye nzagukwa ijana wenda zibe amagana ariko nkwijyanire mukunzi wanjye. Rukundo rwanjye rwa mbere nta wundi uzakujya imbere, mu beza bose uri imbere, utari muri njye sinzi uwo naba ndiwe, reka nkubwire uwo uri we kuri njye, you are my everything."

REBA HANO 'EVERYTHING' YA PEACE JOLIS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND