RFL
Kigali

Peace Jolis yashimiye abasore bakoze amashusho ya Cartoon ya Un Million C’est Quoi-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:6/08/2018 16:13
1


Umuntu wese ujya wumva cyangwa ukurikiranira hafi umuziki wo mu Rwanda azi indirimbo nshya ya Peace Jolis ikunzwe cyane muri iyi minsi cyane ko irimo imvugo zikoreshwa na benshi mu rubyiruko rwo mu Rwanda.



Indirimbo ‘Un Million C’Est Quoi’ ya Peace Jolis yarakunzwe cyane ndetse nyuma yanasubiwemo na DJ Miller afatanyije na Peace Jolis. Ni indirimbo ikunze gukinwa ahantu henshi hatandukanye mu birori, mu tubari no mu tubyiniro dutandukanye bitewe n’uko ikoze, ibyinitse ndetse n’amagambo ayirimo ajyanye no kurya ubuzima.

Peace Jolis

Peace Jolis iyo ari kuririmba iyi ndirimbo aba yishimye kandi yishimiye n'abafana

Nk’uko aherutse kubitangariza Inyarwanda.com, kuri uyu wa mbere Peace Jolis yashyize hanze amashusho akozwe mu buryo bwa cartoons y’iyi ndirimbo ndetse anashimira cyane abasore bayikoze ari bo Don Max na Wiseman kuko yabahaye uburenganzira busesuye bwo gukora aya mashusho mu buryo bumva ko bukwiriye bakaba baramuhaye umusaruro mwiza. Peace Jolis ubwo yaganiraga na INYARWANDA yagize ati “Ni abana b’abahanga cyane kandi ndabona bafite ejo hazaza heza bitewe n’ibyo bakora. Twarabonanye dupanga ko bayikora nka cartoon, nanjye sinazuyaza ndayibaha kuko nabonaga ibikorwa byabo basanzwe bakora byivugira.”

Peace Jolis

Peace Jolis ashimira cyane abasore bakoze Video Lyrics ya Cartoon y'indirimbo ye

Tumubajije ibijyanye n’amashusho nyayo y’iri ndirimbo atari 'Video Lyrics', Peace Jolis yiseguye avuga ko yashatse kubanza gukora amashusho mbere ntibimukundire cyane ko na n’ubu akiri mu bikorwa byo kumenyekanisha iyi ndirimbo, gusa ngo mu minsi iri imbere ashobora gutangira ibikorwa byo gufata amashusho ya ‘Un Million C’Est Quoi’.

Kanda Hano urebe Video Lyrics ikoze mu buryo bwa Cartoon ya Un Million C'Est Quoi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • elix maic Designer 5 years ago
    Nice





Inyarwanda BACKGROUND