RFL
Kigali

Paul Okoye yageze i Kigali ateguza ibyishimo mu birori azaririmbamo byo guhemba abitwaye neza muri filime Nyafurika ‘AMMA2018’-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/10/2018 1:47
0


Umuririmbyi Paul Okoye [Rudeboy] wamamaye ubwo yari mu itsinda rya P-Square yari ahuriyemo n’impanga ye Peter Okoye, yageze i Kigali mu Rwanda mu gicuku cy’uyu wa kane tariki 18 Ukwakira yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Africa Movie Academy Awards azaririmbamo.



Ku isaha ya saa Sita n’iminota mirongo itatu z'ijoro ni bwo Paul Okoye yasohotse mu kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yakirwa n’itsinda ryateguye iki gitaramo. Umwe mu bari gutegura iki gitaramo yatubwiye ko bateganya abashyitsi bazitabira ibi birori barenga 400. Ubwo twari ku kibuba cy’indege abashyitsi bagera kuri 200 bari bamaze kugera i Kigali.

Mu kiganiro kihariye na INYARWANDA, Paul Okoye yavuze ko ari inshuro ya kane ageze mu Rwanda, ngo inshuro ebyiri yahageze ari kumwe n’impanga ye, izindi nshuro ebyiri arizana. Yavuze ko yiteguye gushimisha abanyarwanda n’abandi bazitabira ibi birori. Yagize ati “ Murakoze cyane, nishimiye kuba ndi i Kigali sinjye uzarota ku wa Gatandatu hageze. Meza neza nta kibazo. Nateguye urubyiniro rw’umugisha, ndabizi ni umuriro gusa, munyizere. Iyi ni inshuro ya kane nje i Kigali,”

Uyu muririmbyi umaze kubaka izina rikomeye muri muzika yitabiriye ibi birori bizaba ku wa 20 Ukwakira, 2018 bibere kuri Intare Conference Arena. Kwinjira muri iki gitaramo ni 15,000 Frw mu myanya isanzwe ndetse na 30,000rwf mu myanya y’icyubahiro (VIP).

Rudeboy (Paul P Square) yatangaje ko agiye gutaramira mu Rwanda, mu birori byo guhemba abitwaye neza muri Filime nya Afurika 'AMAA2018'

Muri 2005 nibwo ibi bihembo bya African Movie Academy Awards byatangiye gutangwa. Muri 2017 nibwo byatangiye mu Rwanda mu muhango wabereye mu ihema rya Camp Kigali mu mujyi wa Kigali.

Paul yavutse ku wa 18 Ugushyingo, 1981 afite imyaka 36 y’amavuko. Yavukiye mu gace ka Jos mu gihugu cya Nigeria. Yashakanye na Anita Isama muri 2014, afite umwana witwa Andre Okoye. Avukana na Peter Okoye, Henry Okoye, Jude Okoye, Mary Okoye, Tony Okoye, Lilian Okoye ndetse na Ifeanyi Okoye.

paul

Paul yakirwa n'abari gutegura ibi birori byo guhemba abakinnyi ba filime

Nkusi Arthur afatanyije n’Umukinnyi wa filime wo muri Nigeria, Nse Ikpe-Etim, nibo bazayobora ibi birori. Paul Okoye uzwi nka Rudeboy uraye i Kigali amaze gukora indirimbo nka: “Together” yahuriyemo na Patoraking, “Reality”, “Fire fire”, “Nkeji keke”, “Ifai”, “Somebody baby” n’izindi nyinshi zakomeje izina rye.

AMAFOTO:

avuga ko

Avuga ko yishimiye kugaruka i Kigali

yanuzaga

Mu rugendo agana ku modoka yanyuzagamo agahugira kuri telefone

yavuze

acungiwe

Yari acungiwe umutekano na Jean Luc (BKGL) usanzwe ari umurinzi wa Bruce Melody

imodoka yagiyemoi

Imodoka yamutwaye aho yateguriwe kuruhukira

REBA HANO UBWO PAUL OKOYE YAGERAGA I KIGALI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND