RFL
Kigali

Patrick Nyamitari uhamya ko isi yose igiye kumumenya, yasohoye amashusho ya ‘Kalema’

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:8/05/2016 15:39
15


Umuhanzi Patrick Nyamitari wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma akaza no kwagura ubuhanzi bwe agahitamo kudashyira imipaka mu muziki we, kuri ubu arahamya ko yamaze kwisobanukirwa, nyuma y’igihe kitari gito cyari gishize akora umuziki ntubashe kugera ku rwwego rukomeye.



Ibi, Patrick Nyamitari yabidutangarije ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Kalema’. Amashusho y’iyi ndirimbo, uyu muhanzi akaba ayafata nk’itangiriro rye mu rugendo rwe rushya rwo kwagura umuziki we ku ruhando mpuzamahanga.

 

Reba hano amashusho ya 'Kalema', agaragaza Nyamitari mu isura nshya

 

Ati “ Nishimiye ko iyi ndirimbo yasohotse. Ifite ikintu kinin ivuze muri uru rugendo rwanjye navuga ko ntangiye. Ndasezeranya abanyarwanda gukora izindi ndirimbo nziza, ntangiye gukora mu rwego rwagutse, ndashaka kuba umuhanzi w’isi, abakunzi b’umuziki wanjye bakaba bari hose ku isi kandi ibi mbabwira nzabigeraho kuko namaze gusobanukirwa uwo ndiwe hamwe nicyo nshoboye.”

Nyamitari

Patrick Nyamitari ngo yiteguye kuba umuhanzi wo ku rwego mpuzamahanga

Urebye amashusho y’iyi ndirimbo koko, ubona ko Patrick Nyamitari yirekuye cyane. Abajijwe niba ibi bitaramugoye. Yagize ati “ Nta kintu cyamvunye muri acting, kuko byari ibintu bivuye muri inspiration yanjye, Aline(umukobwa ugaragara muri aya mashusho) nawe yaramfashije bigenda neza.”

Patrick Nyamitari avuga ko ashimira Future records barimo bakorana muri iyi minsi. Ati “ By’umwihariko producer David uyihagarariye na Papa Emile, aba bagabo bagize uruhare kugirango ngire vision nshya.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Robert7 years ago
    uyu musore yarayobye kbs, iyo aguma muri gospel!!!!
  • ange 7 years ago
    Ntawikuta nkuwayobye
  • niyigaba7 years ago
    aba bahanzi ko biyemera yemwe bahanzi ndavuga king james ,mitali,pedro someone mwazavuze mwarenze umutaru mbere yo kwiyemera ngo noneho mugiye kurenga umutaru
  • Rwego7 years ago
    Iyi ndirimbo ni nziza cyane. Congz Patrick, wenda u Rwanda twabona umuhanzi uduserukira. Keep it up bro! Sky is the limit
  • ELIEZER7 years ago
    Aho yarari mbere niho heza,ndamusaba gusubirayo.Niba abishaka.Naho ibyo mbona hano ntibimubereye,kuko ndabona aho kwimenya nkuko abivuga yariyobewe.
  • 7 years ago
    Dear warakoze pe knd ntuzacikintejye kuko ntawushimwa nabose, tukurinyuma neva mind
  • kasimu7 years ago
    igisha kuririmba ahubwo cyangwa wife kuzaba produce naho byaragucanze
  • bb7 years ago
    inda weee nkuyu nguyu aba ari mubiki koko ntandirimbo n imwe yigirira nzima byose nuguhatiriza ngo arebe ko byakunda shahu isubirire muri gospel ibyo ubirekere ba king james naho wowe ntabyo wishoboreye indirimbo zawe zibiha kubi!!!!!!!
  • alex7 years ago
    Ubuyobe.com
  • safi7 years ago
    Rwandan banky w
  • safari7 years ago
    Rwandan banky w
  • AB7 years ago
    Ariko satani ni umugome weee!Urabona ukuntu akuyobeje yarangiza akagushuka ko ubu aribwo bigiye kuba byiza!Mana wee gusa Imana yo mu ijuru wabanje kwamamaza ikwibuke igukure muri uwo mwijima satani yagushyizemo, kandi icyampa Uwiteka akabera maso ubugingo bwawe.Naho ubundi urayobye pee!
  • mbonyimfura emnanuel7 years ago
    Uyu mutype ndamukunda gs rugenda rugabanuka icyampa agasubira muri gospel ibyoyifuza byose yabibona gs nawe siwe mujye mumusengera cyane tujyeze kwiherezo
  • 7 years ago
    Nyamitari uri umuhanga kdi ibyo ukora urabizi kabisa!creativity ,ubuhanga mumiririnbire,sha urabizi kabisa!courage abaca intege ntibazabura ariko komeza ukore!courage musore wanjye!
  • Rob7 years ago
    Ubu bwantwa bw'ubukorano burashekeje!! Lol





Inyarwanda BACKGROUND