Umuhanzi Patrick Nyamitari wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma akaza no kwagura ubuhanzi bwe agahitamo kudashyira imipaka mu muziki we, kuri ubu arahamya ko yamaze kwisobanukirwa, nyuma y’igihe kitari gito cyari gishize akora umuziki ntubashe kugera ku rwwego rukomeye.
Ibi, Patrick Nyamitari yabidutangarije ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Kalema’. Amashusho y’iyi ndirimbo, uyu muhanzi akaba ayafata nk’itangiriro rye mu rugendo rwe rushya rwo kwagura umuziki we ku ruhando mpuzamahanga.
Reba hano amashusho ya 'Kalema', agaragaza Nyamitari mu isura nshya
Ati “ Nishimiye ko iyi ndirimbo yasohotse. Ifite ikintu kinin ivuze muri uru rugendo rwanjye navuga ko ntangiye. Ndasezeranya abanyarwanda gukora izindi ndirimbo nziza, ntangiye gukora mu rwego rwagutse, ndashaka kuba umuhanzi w’isi, abakunzi b’umuziki wanjye bakaba bari hose ku isi kandi ibi mbabwira nzabigeraho kuko namaze gusobanukirwa uwo ndiwe hamwe nicyo nshoboye.”
Patrick Nyamitari ngo yiteguye kuba umuhanzi wo ku rwego mpuzamahanga
Urebye amashusho y’iyi ndirimbo koko, ubona ko Patrick Nyamitari yirekuye cyane. Abajijwe niba ibi bitaramugoye. Yagize ati “ Nta kintu cyamvunye muri acting, kuko byari ibintu bivuye muri inspiration yanjye, Aline(umukobwa ugaragara muri aya mashusho) nawe yaramfashije bigenda neza.”
Patrick Nyamitari avuga ko ashimira Future records barimo bakorana muri iyi minsi. Ati “ By’umwihariko producer David uyihagarariye na Papa Emile, aba bagabo bagize uruhare kugirango ngire vision nshya.”
TANGA IGITECYEREZO