RFL
Kigali

Patrick Nyamitari unyotewe no kugeza umuziki we mu mahanga, yakoreye mu nganzo abatewe indobo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/07/2016 14:23
0


Umuhanzi Patrick Nyamitari yakoze mu nganzo avuganira abantu babayeho mu gahinda kenshi nyuma yo gutandukana n’abo bahoze bakundana nabo bakaza kwikundira abandi. Ni ubutumwa yatambukije mu ndirimbo yise ‘Can you’ iri mu rurimi rw’icyongereza.



Mu ndirimbo ‘Can you’, Patrick Nyamitari avuga ku mukobwa wavuye mu rukundo n'umusore bakundanaga agakundana n’undi musore, agasiga wa wundi wa mbere bakundanaga ari mu gahinda kenshi kugeza aho uwo musore nubwo yaje gukundana n'undi mukobwa ariko yananiwe kubyakira bitewe n’uburyo yakundaga bihebuje uwo mukobwa bakundanaga mbere.

UMVA HANO "CAN YOU" YA PATRICK NYAMITARI

Uwo musore wahemukiwe mu rukundo yifuza kongera gukundana n’uwo mukobwa basangiye akabisi n'agahiye kabone nubwo ngo bakongera gukundana by’akanya gato cyangwa se bagakundana ibihe byose. Nyamitari ati ‘Can you hear me when I raise my voice’ bivuze ngo ‘Ushobora kunyumva igihe nzamuye ijwi ryanjye’ tukongera tugakundana.  

Nyamitari Patrick wamaze gusobanukirwa icyo ashaka mu muziki

Nyamitari Patrick mu ijwi ry’uwo musore watandukanye n’umukunzi we,mu ndirimbo ye 'Can You' aho aba ari mu cyimbo cy'uwo musore, akomeza avuga ko yifuza kubona umuntu uzi gufotora neza ku isi, akazamufotorera uwo mukobwa nibura akajya areba ifoto ye bikaba byazanira umutima we umunezero.

UMVA HANO "CAN YOU" YA PATRICK NYAMITARI

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Patrick Nyamitari yavuze ko ibyo yaririmbye muri iyo ndirimbo 'Can You' ari ubutumwa yatangaga ku muryango mugari kuko yumvaga bushobora gufasha benshi cyane cyane abahuye n'icyo kibazo (bagaterwa indobo/bagatandukana n'abakunzi babo ba mbere bagiye kwishakira abandi). Kuba iyo ndirimbo ye iri mu rurimi rw’icyongereza gusa, yavuze ko ari gahunda nshya afite yo kwagura umuziki we akawukora ku rwego mpuzamahanga ku buryo n’abo hanze y'u Rwanda bajya bumva indirimbo ze.

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Can You’, Patrick Nyamitari yavuze ko azagera hanze mu gihe cya vuba cyane. Nyamitari Patrick akoze iyi ndirimbo ye, nyuma y’izindi aherutse gushyira hanze zirimo: Nyirakidederi, Kalema, Nimunyumve, Rangwida n’izindi zagiye zikundwa cyane n'abakunzi ba muzika nyarwanda.

UMVA HANO "CAN YOU" YA PATRICK NYAMITARI

Patrick Nyamitari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND