RFL
Kigali

Pastor P umaze iminsi i Bugande yaba arimo gukorana n’abahanzi barimo Juliana Kanyomozi, Eddy Kenzo, Ykee Benda...

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:15/06/2017 15:40
0


Bugingo Ndanga Patrick uzwi cyane nka Producer Pastor P ni umwe mu basore bamaze kuba ubukombe mu ruhando rwa muzika nyarwanda mu bijyanye no gutunganya indirimbo z’amajwi. Kuri ubu amaze iminsi ari kubarizwa i Bugande aho yagiye ku butumire bwa bamwe mu bahanzi baho bifuje ko yabafashea kuri imwe mu mishinga yabo.



Nkuko bigaragara ko mbuga nkoranyambaga ze, uyu mucuranzi arimo gukorana na Juliana Kanyomozi, Liliani Mbabazi, Ykee Benda ndetse akaba ari nawe wafashije Mani Martin na Eddy Kenzo mu mushinga wa Afro remix.

PASTOR PPastor P hamwe na Julianna Kanyomozi na Lilian Mbabazi bamwe mu bo barimo gukorana

PASTOR PIyi ni imwe mu mafoto Pastor P yasangije abamukurikira kuri Facebook, aha yari kumwe na Producer Benono na Lilian Mbabazi muri studio ya Swangz Avenue

Ubwo twaganiraga na Pastor P yadutangarije ko kugeza ubu nta byinshi yifuza kuvuga ku mishinga yaba arimo akorana n’aba bahanzi b’i Bugande, gusa atwemerera ko arimo yitegura kugaruka i Kigali ari nabwo ashobora gutangaza ibikorwa yari amaze iminsi ahugiyemo.

PASTOR PPastor P nyuma yo kubura se ntiyaheranwe n'agahinda, imihigo irakomeje

Tubibutse ko Pastor P ari umwe mu bakoze indirimbo nyinshi zamamaye mu Rwanda kuva ahagana mu mwaka wa 2007. Mu bihe byashize ubwo twaganiraga yaduhaye urutonde rw’indirimbo 15 afata nk’izibihe byose muzo yakoze. Izo ndirimbo ni:

  1. Indaya murashaka iki ya Man Charles
  2. Ndarota ya Miss Shanel
  3. Beletilda ya Miss Jojo
  4. Sinarinkuzi ya Tom Close
  5. Sintuza remix ya Urban boyz
  6. Alhamudulillah ya K8 na Hood inyumve yakoranye na NPC
  7. Baza ya Tom Close na Fizzo
  8. Gumamo ya ULK choir
  9. Narashize ya King James
  10. Ni danger ya Danny Vumbi
  11. Palapala ya King James
  12. Njye ndarapa ya Dany Nanone
  13. Baragowe ndetse na Ni Uwacu bya Danny Vumbi
  14. Kubita ya Urban Boyz
  15. Manyinya ya 3Hillz

Reba amashusho y'indirimbo 'Une autre vie' yakoreye mu buryo bw'amajwi umufaransa Frederic Lerner akanayiririmbamo 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND