Bugingo Ndanga Patrick uzwi cyane nka Producer Pastor P ni umwe mu basore bamaze kuba ubukombe mu ruhando rwa muzika nyarwanda mu bijyanye no gutunganya indirimbo z’amajwi. Kuri ubu amaze iminsi ari kubarizwa i Bugande aho yagiye ku butumire bwa bamwe mu bahanzi baho bifuje ko yabafashea kuri imwe mu mishinga yabo.
Nkuko bigaragara ko mbuga nkoranyambaga ze, uyu mucuranzi arimo gukorana na Juliana Kanyomozi, Liliani Mbabazi, Ykee Benda ndetse akaba ari nawe wafashije Mani Martin na Eddy Kenzo mu mushinga wa Afro remix.
Pastor P hamwe na Julianna Kanyomozi na Lilian Mbabazi bamwe mu bo barimo gukorana
Iyi ni imwe mu mafoto Pastor P yasangije abamukurikira kuri Facebook, aha yari kumwe na Producer Benono na Lilian Mbabazi muri studio ya Swangz Avenue
Ubwo twaganiraga na Pastor P yadutangarije ko kugeza ubu nta byinshi yifuza kuvuga ku mishinga yaba arimo akorana n’aba bahanzi b’i Bugande, gusa atwemerera ko arimo yitegura kugaruka i Kigali ari nabwo ashobora gutangaza ibikorwa yari amaze iminsi ahugiyemo.
Pastor P nyuma yo kubura se ntiyaheranwe n'agahinda, imihigo irakomeje
Tubibutse ko Pastor P ari umwe mu bakoze indirimbo nyinshi zamamaye mu Rwanda kuva ahagana mu mwaka wa 2007. Mu bihe byashize ubwo twaganiraga yaduhaye urutonde rw’indirimbo 15 afata nk’izibihe byose muzo yakoze. Izo ndirimbo ni:
TANGA IGITECYEREZO