RFL
Kigali

Pastor P amaze iminsi muri Amerika atunganyirizayo muzika

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/03/2018 15:00
5


Producer Pastor P usanzwe atunganyiriza indirimbo muri studio ye Beyond Records amaze iminsi muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho atangaza ko yajyanywe n’ibikorwa bya muzika.



Pastor P avuga ko ari gufasha bamwe mu bahanzi batandukanye b’abanyarwanda babarizwayo. Mu kiganiro na Inyarwanda.com Pastor P yavuze ko kuva yagerayo yatangiye gukora ku mishinga y’indirimbo za bamwe mu bahanzi babarizwa muri USA, anavuga ko ataramenya neza igihe cyo kugarukira mu Rwanda.

Pastor P ygiye muri Amerika nyuma y'amezi agera kuri ane bivuzwe ko ashobora kuba ari we ugiye gusimbura Lick Lick muri Press One. Ni ibintu yahakanye yivuye inyuma ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com mu Ukuboza 2017. Pastor P ubusanzwe witwa Bugingo yagize ati;

Abo tuvugana, ni K8 Kavuyo wenyine kuko we ni inshuti yanjye ariko ntaho ibizanjyana bihuriye na Press One rwose. Icyakora nk’umunyamuziki uwo nzasangayo afite akanya twazakorana ariko njye ndateganya kujyayo nkamara nk'ukwezi nkagaruka kuko ntuye mu Rwanda.

Pastor P hamwe na Meddy bahuriye muri Amerika

Ku rukuta nkoranyambaga rwa Instagram, Pastor P akoresha yerekanye amafoto yafashwe ari kumwe na bamwe mu bahanzi bahano mu Rwanda barimo Meddy. Ni amafoto kandi yafashwe na Cedru wagiye uyobora akanatunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye barimo The Ben n'abandi.

Pastor P amaze iminsi muri Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ngo gutunganya indirimbo!!! Muri Young Money Records se? Izo studios zo mubyumba akoreramo, azajye muri studios zizwi nka Interscope records cg Bad Boy tumwemere
  • pedrsomeone6 years ago
    Nibyo ujye utembera unakopere uzane udushya mu rwanda dukomeze gutera imbere
  • Zaninka Jolie6 years ago
    Kuri "Anonymous" nonese wowe ukorera muyihe studio ngo uyirangire abanyarda? Ntabushobozi nabuke ufite bwo kugira icyo uvuga kuri Pastor P, contribution ye kumuziki nyarda irivugira. Yewe nubwo yacuranga cyamunyogwe ntawamuhiga! Iyaba uzi ibikorwa bye, wagashahse umushanana wawe agatambuka. I'm serious!
  • Kuri Pastor P6 years ago
    Ndakekako ukwiye gusokoza umusatsi cg ukawogosha, abana benshi baragukurikirana, izo njwiri ntabwo zibubaka, sinzi rwose icyo waba uzishakamo, uri umusaza, isuku rwose ni ngombwa. Sinigeze nkubona udakeye kuri uru rwego, kuraho rwose injwiri
  • ndi umunyarwanda6 years ago
    Komerezaho mwa ! Naho abategerejeko hari studios ugomba kwinjiramo ngo bakunde bakwemere barasekeje !aho gushimira Imana no kunezezwa ko urimo uzamuka nk'umunyarwanda bagatangira ibintu bya bule bule ! Ikindi Imana nikwemera ninde utakwemera?kandi ndabizi neza kuko nkuzi (pastor P) ntabwo muri wowe harimo ngo wemerwe nabantu kwanza !Imana niyo ikwemera! You have been trained in D.T.S ,niho n'Imana yatangiye kugufungura amaso n'ibitekerezo no kukwagura mu mikorere ! Songa mbere pastor P! 1)UHESHE ISHEMA IMANA 2 )UHESHE ISHEMA IGIHUGU CYACU N'UMURYANGO N'INSHUTI . 3 )NAWE UBWAWE KANDI WIHESHE ISHEMA ! Naho abatishimira aho ugeze bavugako hari aho ugomba kwinjirango bakunde bakwemere nabo ntaribi ni beza niko babyumva! Baheshe umugisha ! Fanya kazi !





Inyarwanda BACKGROUND