Producer Pastor P usanzwe atunganyiriza indirimbo muri studio ye Beyond Records amaze iminsi muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho atangaza ko yajyanywe n’ibikorwa bya muzika.
Pastor P avuga ko ari gufasha bamwe mu bahanzi batandukanye b’abanyarwanda babarizwayo. Mu kiganiro na Inyarwanda.com Pastor P yavuze ko kuva yagerayo yatangiye gukora ku mishinga y’indirimbo za bamwe mu bahanzi babarizwa muri USA, anavuga ko ataramenya neza igihe cyo kugarukira mu Rwanda.
Pastor P ygiye muri Amerika nyuma y'amezi agera kuri ane bivuzwe ko ashobora kuba ari we ugiye gusimbura Lick Lick muri Press One. Ni ibintu yahakanye yivuye inyuma ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com mu Ukuboza 2017. Pastor P ubusanzwe witwa Bugingo yagize ati;
Abo tuvugana, ni K8 Kavuyo wenyine kuko we ni inshuti yanjye ariko ntaho ibizanjyana bihuriye na Press One rwose. Icyakora nk’umunyamuziki uwo nzasangayo afite akanya twazakorana ariko njye ndateganya kujyayo nkamara nk'ukwezi nkagaruka kuko ntuye mu Rwanda.
Pastor P hamwe na Meddy bahuriye muri Amerika
Ku rukuta nkoranyambaga rwa Instagram, Pastor P akoresha yerekanye amafoto yafashwe ari kumwe na bamwe mu bahanzi bahano mu Rwanda barimo Meddy. Ni amafoto kandi yafashwe na Cedru wagiye uyobora akanatunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye barimo The Ben n'abandi.
Pastor P amaze iminsi muri Amerika
TANGA IGITECYEREZO